Iki ni icyaha Tory Lanez ashinjwa gukora ku wa 12 Nyakanga 2020 ubwo yarasaga amasasu atanu Megan Thee Stallion rimwe rikamufata mu kirenge.
Bivugwa ko ibi byabaye ubwo aba bombi bari bavuye mu birori bya Kylie Jenner i Hollywood Hills, ubwo bari kumwe mu modoka ni bwo Tory Lanez yamurashe amasasu atanu ku birenge.
Bikekwa ko haba harabayeho gushyamirana hagati y’aba bombi gusa Meghan Thee Stallion arabihakana avuga ko ibyo Lanez yakoze yabitewe n’ishyari yari amufitiye amuhora impano ye.
Ku wa 23 Ukuboza 2022 ni bwo Inteko y’Abacamanza i Los Angeles yahamije uyu muraperi ukomoka muri Canada iki cyaha hakiyongeraho ibindi byo gutera akoresheje intwaro no gutwara intwaro irimo amasasu kandi itabaruye.
Daystar Shemuel Shua Peterson wamamaye nka Tory Lanez urukiko rwanzuye ko akomeza gufungwa kugeza muri Mutarama aho azasomerwa urubanza rushobora kumukatira igifungo cy’imyaka irenga 22.
Megan Thee Stallion w’imyaka 27 watsindiye Grammy Award nk’umuhanzi mushya mu 2021, mu iburanisha yari yavuze ko nyuma yo kuraswa amasasu atanu ku birenge Lanez yashatse kumuha ruswa ngo aceceke.
Avuga ko uyu muraperi yamuhaye miliyoni imwe y’amadolari kugira ngo ntavuge kuko yamubwiraga ko asanzwe afite urundi rubanza rwo gukoresha imbunda.
Icyo gihe mu iperereza ryakozwe Megan yari yabanje kubwira polisi ko ikirenge cye cyakomerekejwe n’ibirahure by’imodoka.
Uyu muraperi Lanez uhakana ibi byaha avuga ko Megan Thee Stallion yarashwe n’inshuti ye yitwa Kelsey Harris, ibitewe n’ishyari yari amufitiye amuhora uyu musore (Lanez).
Mu buhamya bwe, Megan yemeye ko yigeze kugirana ibihe byihariye na Tony Lanez.
Uyu Kelsey Harris bivugwa ko yari inshuti ikomeye ya Meghan Thee Stallion kuva bakiri muri kaminuza nyuma akaza no kumubera umwunganizi mu 2019.
Bivugwa ko hari ibice byinshi by’amasasu byakuwe mu kirenge cya Megan Thee Stallion nyuma yo kuraswa, bishoboka ko haba hari n’ibindi byaba byaragumyemo.
Kugeza ubu Tory Lanez ntaratangaza niba ajuririra iki cyemezo cy’urukiko, gusa Meghan Thee Stallion avuga ko yahungabanyijwe cyane n’ibyabaye kuburyo yifuza kuba yararashwe agapfa.



TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!