Ubaye warakurikiranye umuziki nyarwanda kuva mu myaka ya 2010, ukareba ibitaramo abahanzi bakomeye bakoreye mu karere ka Musanze, waba warigeze kumva izina Maylo.
Uyu muraperi w’umuhanga ariko utaragize amahirwe y’uko izina rye ryakwamamara mu rwego rw’igihugu, yavuze ko nyuma y’igihe ashyira ibintu bye ku murongo, asanga akwiye gukora kugeza yinjiye muri Kigali. Ibintu na we ubwe ahamya ko bizafasha n’abandi bahanzi bo mu ntara bafite impano.
Ati ”Ubu ngiye kugerageza kwamamaza ibihangano byanjye mbigeze n’i Kigali. Ngiye gufungurira abantu b’i Kigali babone ko no mu ntara hari impano.”
Uyu mugabo yamenyekanye mu ndirimbo zinyuranye zirimo Mureke agende, Ishavu, Inkovu z’ibihe n’izindi. Mu mvugo ye ntiyerura ngo ahamye ko kuba akorera umuziki mu karere ka Musanze biri mu byadindije ukumenyekana kw’izina rye ku rwego rw’Igihugu, ariko abigaragaza nk’ikibazo gikomeye.
Nubwo yanyuze muri ibi byose ariko, ngo ntabwo yigeze acika intege. Ati ”Sinjya ncika intege kuko ngiye kuzuza imyaka 10 nkora umuziki, n’ubu ndacyakora uko nshoboye. Ngiye gukora uko nshoboye namamaze ibihangano byanjye, nereke Abanyakigali ko bakwiye kuyirenza amaso bakareba no mu ntara, ko hari impano.”
Nyuma yo gukora ubukwe akanibaruka imfura ye mu minsi ishize, Maylo avuga ko yahagurukiye kongera gukora umuziki, anasaba abakunzi b’umuziki kwitega imikorere itandukanye n’iya mbere.
Ati ”Habanje gahunda zo kubaka urugo, mpita mba umubyeyi, ntabwo byari byoroshye ariko ubu nagarutse neza mu muziki kandi nizeye ko urwego rwiza ndugeraho bidatinze.”
Indirimbo nshya yakoranye na Bull Dogg mu buryo bw’amajwi yakozwe na Trackslayer, mu gihe amashusho yayo yo yafashwe anatunganywa na Mici.
Iyi kimwe n’izindi ndirimbo uyu muraperi agiye gusohora muri iyi minsi, ahamya ko agiye kuzisunika zikaba zanamenyekana ku rwego rw’igihugu, aho kuba mu karere ka Musanze aho asanzwe azwi cyane.
Ikiganiro na Maylo, umuhanzi wo mu karere ka Musanze
Indirimbo "Inyenyeri" Maylo yakoranye na Bull Dogg



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!