Uyu munyamideli yabitangarije mu butumwa yanyujije kuri Instagram ku wa 7 Ugushyingo 2026, aho yagize Ati “Bwana Maxwell n’umugore we”.
Nyuma y’aya magambo, yarengejeho ikimenyetso cy’impeta hamwe n’amafoto ye n’uyu muraperi w’imyaka 35 y’amavuko. Bombi bari bambaye imyenda y’umweru.
Aho bwabereye ni i New Jersey, muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, hagaragara nko ku nkombe. Bwabaye ku wa Kane tariki ya 5 Ugushyingo, bwitabirwa n’abakabakaba 100 nk’uko The Shade Room ibivuga.
Amashusho agaragaza Alexis, wamamaye mu kiganiro cya televiziyo cyitwa Love & Hip Hop, yerekana impeta yambitswe n’umugabo we. Ni impeta iriho ishusho ya kare ikozwe muri zahabu.
Ku wa 20 Nyakanga 2026, uyu munyamideli yaciye kuri Instagram avuga ko bamaze kwambikana impeta z’urukundo, ati “Nambitswe impeta”.
Ni ubutumwa yari yaraherekeresheje amashusho abagaragaza basomana.
Ubukwe bw’uyu muraperi bwabaye nyuma y’isohoka rya album ye ya kane yise ‘Zavier’, yasohotse muri Werurwe 2026, na nyuma y’imyaka itatu afunguwe.
Fetty Wap, ufite ikibazo cy’ijisho ry’ibumoso, yamamaye mu ndirimbo ‘Trap Queen’, ‘Again’ na ‘679’. Muri Kanama 2022, yemeye icyaha cyo gutunga no gucuruza ibiyobyabwenge bitemewe n’amategeko.
Yahise akatirwa imyaka itandatu muri Gicurasi 2023. Yafunguwe muri Mutarama 2026, ahabwa imirimo nsimburagifungo






Ibitekerezo 0