Ku wa 04 Mata 2025, Polisi y’Umujyi wa Londres yashinje, Russell Brand, gufata ku ngufu abagore bane mu bihe bitandukanye, kuva mu 1999 kugeza mu 2005.
Mu itangazo iyi polisi yashyize hanze, yavuze ko yandikiye Russell Brand kugira ngo imumenyeshe ko akurikiranyweho ibyaha byo gufata ku ngufu n’ishimisha mubiri yakoreye abagore batandukanye.
Ibi ibimukurikiranyeho nyuma yaho muri Nzeri ya 2023 ari bwo bwa mbere hatangajwe amakuru y’uko uyu munyarwenya afite abagore bamushinja ihohotera rishingiye ku gitsina.
Iki gihe Russell Brand yahise abitera utwatsi avuga ko nta mugore yigeze afata ku ngufu cyane ko abo baryamanye babaga babyumvikanyeho.
Kuri ubu polisi ya Londres yavuze ko iperereza ryerekanye ko Russell yasambanyije umugore wa mbere mu 1999 bikorewe i Bournemouth, uwa kabiri mu 2001 bikorewe i Westminster, uwa gatatu mu 2004 bikorewe i Westminster na none, naho uwa kane yamusambanije kabiri mu 2004 no mu 2005 na bwo bibera i Westminster.
TMZ yatangaje ko kugeza ubu Russell Brand atari yatabwa muri yombi, gusa biteganijwe ko azitaba urukiko ku wa 02 Gicurasi 2025 nubwo yibera muri Amerika.
Russell Brand ukurikiranyweho ibi byaha, yahoze mu banyarwenya bakomeye mu Bwongereza, ndetse yagiye akina filime nyinshi zakunzwe zirimo nka ‘Bedtime Stories’, ‘Get Him To Greek’, ‘Forgetting Sarah’ n’izindi.
Russell Brand yahoze ari umugabo w’icyamamarekazi Katy Perry. Barushinze mu 2010 batandukana mu 2012

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!