Iri rushanwa ryari rimaze icyumweru kirenga ribera muri Zimbabwe, aho abakobwa 29 baturutse mu bihugu bitandukanye ku Isi yose bakoreraga umwiherero.
Ryasojwe ku wa Gatandatu tariki 15 Ukuboza mu birori by’akataraboneka byabereye mu nzu yo kwigadarurimo ya High Place Manor, iherereye i Harare muri Zimbabwe.
Priota Farelin Iftekhar wo muri Bangladesh niwe wegukanye ikamba, uwo muri Zambia aba igisonga cya mbere, uwa Zimbabwe agirwa icya kabiri, Miss Personality aba Umurusiyakazi n’aho Umunyarwandakazi Mukunde Uwacu Marie Orthence agirwa Ambasaderi wa The Destination Marketing itegura irushanwa.
Mukunde wari uhagarariye u Rwanda asanzwe ari umunyamideli ubikorera mu nzu ifasha abakora uyu mwuga ya Bright Fashion Agency ikorera i Kigali.
Uyu mukobwa yabwiye IGIHE ko ari ubwa mbere yari agiye mu marushanwa y’ubwiza.
Iri rushanwa yitabiriye ryashibutse ku ryitwa Miss Heritage Universe ryagombaga kubera muri Uganda , rikitabirwa na Dushimimana Lydia wabaye Nyampinga w’Umurage n’Umuco muri Miss Rwanda 2018 mu Ukwakira uyu mwaka.
Ryaje kuzamo amahari hagati ya Crystal Models Africa iyoborwa n’uwitwa Ronnie Nsbuga ndetse baritegura ku rwego rwa Afurika, ba nyiraryo bashyira hanze itangazo bavuga ko ritakibaye kubera ubu ubwumvikane buke bwavutse hagati yabo na Ronnie Nsbuga wari urifite mu nshingano bigatuma uyu mwaka barisubka rikazaba umwaka utaha mu 2019.
Nyuma y’ibi bahise bagaragaza ko hari irindi rushanwa ryitwa Miss Culture Worldwide ryateganywaga hagati ya tariki 6- 16 Ukuboza muri Zimbabwe bagasaba abakobwa bari kwitabira Miss Heritage Universe babishaka ko bakwitabira kuko bashobora kubafasha bikazaborohera guhatana.
Icyo gihe Dushimimana Lydia mu kiganiro na IGIHE, yavuze ko yamenye ko irushanwa yari kwitabira ritakibaye. Abajijwe niba azitabira iri rindi rya Miss Culture Worldwide avuga ko atazarijyamo.
Ati “Narabimenye ko irushanwa ritakibaye, ariko ntabwo nteganya kwitabira ririya rindi rya Miss Culture Worldwide kuko rizaba mu gihe nzaba ndi mu masomo.”
Miss Culture Worldwide ifite intego yo kugaragaza uburanga bwihariye bwa Nyampinga no kumenyekanisha umuco w’ibihugu bitandukanye binyuze mu bakobwa bitabiriye.










Ibitekerezo 0