Karomba Gaël benshi bamaze kumenya nka Coach Gaël, ni izina ryatangiye kugaragara mu maso ya bamwe mu 2021, bwa mbere ubwo yakoraga ikiganiro n’umuhanzi The Ben, ku buzima busanzwe bw’uyu mugabo n’ubw’umuziki.

Ni ikiganiro cyakurikiwe n’indirimbo y’uyu muhanzi na Diamond Platnumz, yashoyemo arenga miliyoni 80 Frw. Ni indirimbo yagiye hanze muri Mutarama 2022.

Ni umugabo ukiri muto mu myaka kuko atarageza kuri 40, ariko akaba ari umwe mu bamaze guhindurira ubuzima benshi no gutanga umusanzu mu ruganda rw’imyidagaduro Nyarwanda ndetse no ku gihugu muri rusange, kubera ibikorwa bihetswe n’ibitugu bye.

Uyu mugabo yavukiye i Burundi, aba ari na ho akurira. Amashuri ye aba ari ho ayatangirira mbere yo kwiga mu Rwanda amashuri abanza yose, akaba ari ho ayarangiriza. Yize mu mashuri yisumbuye muri Uganda aho yize kaminuza muri Makerere University.

Yavuye muri iki gihugu yerekeza mu Buhinde aho yize icyiciro cya kabiri n’icya gatatu cya kaminuza, mu bijyanye n’imibare. Yasoje kwiga aya mashuri mu 2012.

Iyo uvuze imibare Coach Gaël akumva neza cyane. Yigeze kugira ati "Iyo mbonye imibare numva umunezero, menya ari na yo mpamvu indimi zingora."

Avuka mu muryango w’abana bane barimo abahungu batatu n’umukobwa umwe ari na we mukuru. Coach Gaël ni imfura mu bahungu akaba ubuheta mu muryango w’iwabo.

Uyu mugabo yabaye muri Amerika kuva mu 2014 kugeza ubwo yagarukaga gutura mu Rwanda mu myaka mike ishize aho afite ishoramari mu birimo umuziki.

Umunyamasengesho wirundumuriye mu myidagaduro

Uyu mugabo ubwo yigaga mu Buhinde, yabaye umuvugabutumwa ukomeye muri icyo gihugu.

Abakunze kumukurikira bavuga ko ari umuntu ukunze kwisanisha n’aho ageze, ndetse bamwe bakemeza ko kumubonana na Bruce Melodie yarahoze mu ivugabutumwa byabatunguye.

Nka Mutesi Scovia mu kiganiro yigeze kugirana na Narababwiye TV, yavuze ko “Icyantangaje ni uburyo uyu munsi ameze mu myidagaduro n’uko yari ameze mbere ari pasiteri. Ni umuntu usa n’igihe agezemo. Muzi mu mashusho ari pasiteri na none kumubona ari kumwe na Bruce Melodie ni undi muntu wa kabiri.”

Icyakora kuri Coach Gaël, urukundo rw’Imana ntaho rwagiye. Mu kiganiro yagiranye n‘Aba VIP TV’ mu 2021, yavuze ko ari umuntu ukunda Imana n’abantu.

Ati “Ikintu abantu benshi baba batanziho, ndi umuntu ukunda Imana. Icyo ni ikintu nibaza ko abantu benshi batamenya. Nyuma y’ibyo nkakunda n’abantu kuko nibaza ko gukunda Imana kwa nyako ari uko bimera. Ndi umuntu ukunda kwicara ngasetsa abantu tukaganira, hari ubugari n’inyama z’ihene.”

Yarokotse agahinda gakabije…

Coach Gaël ni umugabo ugendana amashimwe kuko mu rugendo rwe hari aho yageze akiheba ndetse akanarwara ‘depression’.

Ati “Kuva ntangiye gukora muri Amerika muri Mata 2014, nari mfite ibintu byinshi nshaka kugeraho…rimwe na rimwe naciye mu bihe by’agahinda gakabije. Buriya abantu dutuye muri Amerika, kandi nibaza ko tubihuje n’abatuye mu Burayi, nibaza ko hari ikintu tudakunda kuvuga, dukunze guca mu bihe by’agahinda gakabije. Ugasanga abantu bafite umubabaro."

Yarakomeje ati "Uza hano warasoje icyiciro cya gatatu cya kaminuza, ugasanga ugiye gutangirira muri bwa buzima bwo hasi. Uri guterura amakarito, uri gukora mu bintu runaka biciriritse…ako gahinda gakabije nagaciyemo. Nibaza ukuntu nasoje icyiciro cya gatatu cya kaminuza nkaba ndi gukora akazi nk’ako. Nakoreraga 7,5$ ku isaha. Njye nakoze akazi gatandukanye, hari igihe nakoze akazi ko kurera ipusi. Hari umubyeyi, [njye] nshinzwe kujya iwe nkagaburira ipusi ye nkayitaho."

Avuga ko iby’ako gahinda yaje kubifasha hasi.

Ati “Naravuze nti ’hagomba kubaho ibintu bibiri’; ngume muri ako gahinda cyangwa nemere ko ibisubizo biri muri njye. Naravugaga ngo ngomba kurekera kwibaza ibibazo ahubwo ndavuga nti ’reka mbikoreho ikintu’. Naratangiye mbika amafaranga mbaho ubuzima bwo kwibabaza, ntakoresha ibintu bihenze nambara imyenda idahenze ndetse ntarya mu ma-restaurant, ntangira guteka mu rugo.”

Agaragaza ko yahise yiha intego y’uko mu gihe cy’umwaka agomba kuba afite ibihumbi 50$. Ati “Namaze kwiga ko uko amafaranga winjiza angana ushobora kuyabika. Narayabitse kugeza aho nageze ku ishoramari ryanjye rya mbere mu bijyanye n’ubucuruzi bw’imitungo itimukanwa. Nari nihaye umwanya w’uko mu gihe cy’umwaka nzaba mfite ibihumbi 50$ [arenga miliyoni 72 Frw].”

Avuga ko aya mafaranga ari yo yatangiriyeho agura inzu ebyiri buri mwaka muri Amerika guhera mu 2015 akazikodesha.

Ati “Namaze igihe kinini mfite inzozi z’uko nzasinya ku noti. Numvaga nshaka kuzaba Guverineri wa Banki Nkuru y’Igihugu. Nahoranye inzozi zo kuba umuntu uvuga rikijyana, w’umuyobozi.”

Coach Gaël inkingi ya mwamba mu myidagaduro nyarwanda?

Muri Werurwe 2022, ni bwo abantu batangiye kumenya sosiyete ya 1:55 AM binyuze mu ndirimbo ya Bruce Melodie yise ’Izina’, kuva ubwo uyu muhanzi ashyirwa ku ibere mu babarizwa muri iyi nzu itunganya umuziki.

Nyuma ye muri iyi nzu hinjiyemo Element, Kenny Sol na Ross Kana. Ariko Kenny Sol na Ross Kana baheruka gutandukana.

N’ubwo bimeze gutyo, abantu bagaragaza ko uyu mugabo yagize uruhare rukomeye mu guteza imbere umuziki Nyarwanda.

Muri abo harimo umunyamakuru Gentil Gedeon, wagize ati “Coach Gaël yagize ingaruka nziza mu myidagaduro nk’umushoramari, yafashije abahanzi benshi barimo Bruce Melodie wamubereyeho inyenyeri. Nta muhanzi wo mu Rwanda utarafashijwe na we. Yagize ingaruka nziza mu bijyanye no guteza imbere umuziki, hatitawe cyane ku bo yasinyishije mu kigo cye. Nta muntu nkeka ko mu bakomeye mu Rwanda, atafashije ikintu na kimwe.”

Ibi kandi abihurizaho na Muyoboke Alex wavuze ko Coach Gaël yahinduriye ubuzima benshi kandi akwiriye guhabwa indabyo ze mu gihe gito amaze muri uru ruganda.

Mu minsi ishize byavuzwe ko uyu mugabo n’ikipe imufasha bari mu mushinga mugari wo gutumira Chris Brown mu Rwanda.

Ubwo yari muri ‘Rwanda Convention USA’, Coach Gaël yagaragaje ko uruganda rw’imyidagaduro rwatanga umusaruro, ariko rukizitirwa n’imyumvire ya bamwe.