Umunyamakuru Kabagire Christelle yagizwe “Brand Ambassador” w’Iserukiramuco rya Afropolitain Nomade 2020

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 6 Gashyantare 2020 saa 08:18
Yasuwe :
0 0

Iserukiramuco rya muzika rikomeye ku Mugabane wa Afurika, Afropolitain Nomade rigiye kuba ku nshuro ya karindwi, mu mpeshyi y’uyu mwaka rizabera mu Mujyi wa Kigali nyuma y’uko u Rwanda ruhawe kuryakira.

Ni ku nshuro ya mbere Iserukiramuco rya Afropolitain Nomade rigiye kubera bwa mbere mu Rwanda.

Kuri uyu wa Gatatu tariki 5 Gashyantare 2020 itsinda ry’abari kuritegura bagiranye ikiganiro n’abanyamakuru mu rwego rwo kubamenyesha ko rigiye kuba n’imyiteguro yatangiye.

Umuyobozi w’Itsinda iri gutegura iri serukiramuco, Jean-Pierre Kalonda, yatangaje ko umunyamakuru wa RBA Kabagire Christelle nka Brand Ambassador waryo nyuma y’ibiganiro bagiranye.

Nta byinshi byatangajwe ku cyatumye ariwe bahitamo cyangwa se ibikubiye mu masezerano bagiranye.

Kalonda yavuze ko kugeza ubu ibyangombwa byose bibemerera gukora iri serukiramuco bamaze kubibona n’abahanzi banyuranye bazaturuka hanze y’u Rwanda bamaze kwiyandikisha banamaze kwemererwa.

Mu bahanzi barenga 500 biyandikishije kwitabira iri serukiramuco, 127 ni bo batoranyijwe kuzaryitabira mu gihe bagomba kwiyongeraho abandi bo mu Rwanda bakomeje ibiganiro n’ubuyobozi bw’iri serukiramuco.

Abari gutegura iri serukiramuco ngo bari mu biganiro n’abahanzi bakomeye nka Innos B na Ya Levis ku buryo bibakundiye bazaryitabira.

Festival Afropolitain Nomade yashyizweho mu rwego rwo korohereza abahanzi bo muri Afurika kuba bakorera ibitaramo mu mijyi ikomeye y’uyu mugabane, ndetse usibye gutaramana, bakaba banahura n’abajyanama ba muzika bakomeye ku Isi.

Iri serukiramuco ryatangiye mu mwaka wa 2012 ribera i Douala muri Cameroun. Kubera ibibazo ryatangiranye byatumye rimara imyaka ibiri ritaba, ryongera kuba mu mwaka wa 2015 i Libreville muri Gabon. Ku nshuro ya gatatu mu 2016 ryabereye muri Benin mu Mujyi wa Cotonou.

Ku nshuro ya kane mu 2017 ryabereye muri Congo, mu gihe umwaka ushize mu 2018 ryabereye Dakar muri Sénégal. Iriheruka ry’uyu mwaka ryabereye Abidjan muri Côte d’Ivoire.

Iserukiramuco Afropolitain Nomade rizabera i Kigali mu Rwanda guhera tariki 7 kugeza 11 Nyakanga 2020.

Kabagire Christelle usanzwe ari umunyamakuru wa RBA ni we wagizwe Brand Ambassador w'iri Serukiramuco
Kabagire Christelle (hagati) mu ikipe y'abari gutegura Iserukiramuco rya Afropolitain Nomade 2020
Abanyamakuru bamenyeshejwe ko imyiteguro y'iri serukiramuco yatangiye
Abahanga mu gushushanya bemerewe kwitabira iri serukiramuco
Abanyamuziki bamaze kwemererwa kwitabira iri serukiramuco

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .