Umunyamakuru Uwimana Jane wamamaye mu kuririmba Karaoke yinjiye mu buhinzi

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 27 Ukwakira 2020 saa 07:58
Yasuwe :
0 0

Uwimana Jane wamenyekanye cyane nk’umunyamakuru ariko akaba n’umuhanga mu kuririmba Karaoke, yinjiye mu buhinzi bw’ibihumyo.

Uyu muririmbyi unazwi cyane mu itangazamakuru yabwiye IGIHE ko yagize igitekerezo cyo kwinjira mu buhinzi bw’ibihumyo ubwo igihugu cyinjiraga mu bihe bidasanzwe byo kwirinda COVID-19.

Yagize ati ”Umunsi umwe nashatse ibihumyo byo kurya, biba ngombwa ko njya kubigura ku mu mubyeyi ubihinga. Yanyigishije uko babihinga mpavana igitekerezo.”

Uwimana avuga ko yaguze imigina mike atangira atera mu mabase abiri, ari nako atangira kwiga uko bikorwa. Ibihumyo byeze mu migina itandatu yahinze ku ikubitiro, Uwimana yabiriye kuva muri Gicurasi kugeza muri Nzeri 2020.

Nyuma yo kubona uko bikorwa, Uwimana yigiriye inama yo kubikora by’umwuga, ndetse usibye guhinga ibyo kurya akaba yanasagurira isoko. Bitewe nuko atari afite igishoro, byabaye ngombwa ko yiyegeranya na bagenzi be b’abanyamakuru.

Ku gishoro cya miliyoni imwe y’amafaranga y’u Rwanda batangije umushinga wagutse w’ubuhinzi bw’ibihumyo, bakorera kuri metero kare 30, zigeretse gatatu.

Uwimana yavuze ko meterokare imwe ayiteraho imigina 25; ibi bisobanuye ko ateye ku butaka bwose afite yaba afite imigina 750.

Umugina umwe ushobora kwera ibilo bibiri mu mezi ane, kugeza ubu ikilo cy’ibihumyo kigura amafaranga ibihumbi bibiri.

Ukubye ibihumbi bibiri, wasanga umugina umwe ushobora kumwinjiriza ibihumbi bine mu mezi ane. Ufashe imigina 750 yose iterwa kuri metero kare 30, usanga mu mezi ane Uwimana yakwinjiza 3 000 000 Frw.

Uwimana avuga ko ubuhinzi bw’ibihumyo ari bumwe mu bwunguka vuba, byera vuba kandi bigatanga umusaruro uhagije.

Ibihumyo bitangira kwera nyuma y’igihe gito ubiteye, gusa imigina ihundura nyuma y’amezi ane iri gusarurwa.

Uwimana avuga ko guhinga ibihumyo ari umwe mu mirimo urubyiruko rwakwitabira ari rwinshi kandi ukarugirira akamaro.

Yasabye urubyiruko kwitabira ubuhinzi kuko ari umwe mu mirimo yunguka kuko abagura ibyo bahinze batajya bashira ku isoko.

Yagiriye inama buri wese wakwifuza kwinjira mu buhinzi bw’ibihumyo ko yajya abanza akareba isoko ndetse akihugura bihagije. Nubwo ubu buhinzi butagoye kubyitaho ariko bisaba imirimo itandukanye.

Urugendo rwa Uwimana Jane mu itangazamakuru no mu muziki

Uwimana Jane yinjiye mu itangazamakuru mu mwaka wa 2006, iki gihe yahereye kuri City Radio, yavuyeho yerekeza kuri Radio 10.

Nyuma yo kuva kuri Radio 10 yerekeje kuri Lemigo TV, akorera Royal FM ndetse ari no mu batangije Goodrich Tv.

Nyuma yaje kujya kuri Kiss FM ari naho akibarizwa kugeza magingo aya. Ni umwe mu banyamakuru bakora itangazamakuru baranaryize kuko ari naryo yaminujemo.

Uyu mukobwa uvuga ko yakuze akunda umuziki ndetse akagerageza gukora umuziki bikanga kubera ingorane yagiye ahuriramo nazo, yemeza ko Rugema Virgile bakoranaga kuri Radio10 ariwe wamujyanye mu byo kuririmba Karaoke.

Ati “Kuva nkiri umwana nakuze nkunda kuririmba, nanyuze mu makorali atandukanye. Nakundaga kwigana indirimbo z’abandi. Hari n’indirimbo nakoze muri studio, ariko kubera ukuntu bivuna birananira. Umunsi umwe rero, umugabo twakoranaga witwa Virgille wari usanzwe anyumva ndirimba, yaje kumbwira ko Karaoke ari ibintu byakijije abantu i Burayi kandi abona ko nabishobora.”

Icyo gihe Virgille yahise amuha akazi mu kabari ke kitwaga Passadena Murugo Bar & Restaurant i Gikondo. Ibi byatumye Uwimana aba uwa mbere winjiye muri ubu bwoko bw’umuziki mu Rwanda.

Kuva icyo gihe kugeza ubu Karaoke ni umwe mu myuga imutunze ndetse ni umwe mu ba mbere bazwiho ubuhanga muri aka kazi.

Twasuye Uwimana Jane mu rugo aho ahingira ibihumyo

Uwimana afite imigina y'ibihumyo atarahinga
Mu kwezi kumwe ahinze imigina ya mbere, ibihumyo byatangiye kwera
Uwimana yinjiye mu buhinzi bw'ibihumyo
Uwimana avuga ko urubyiruko rukwiye kwiga kwihangira imirimo
Uwimana Jane asanzwe ari umunyamakuru n'umuririmbyi mwiza wa Karaoke mu Rwanda

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .