Eugene Anangwe n’umukunzi we Chamy basezeranye nyuma y’uko bari bamaze igihe kinini bakundana ndetse ku itariki ya 24 Ugushyingo 2017 basezeranye imbere y’amategeko mu Murenge wa Remera.
Imihango y’ubukwe bwabo no guhamya isezerano bagiranye byabereye kuri Golden Tulip Hotel mu Mujyi wa Nyamata, hari abatumirwa bacye biganjemo inshuti za hafi za Anangwe n’umugore we.
Eugene Anangwe arushinganye n’umukunzi we Chamy nyuma y’iminsi mike amwambitse impeta y’urukundo mu birori byatangiwemo ibihembo bya Development Journalism Awards byabereye muri Serena Hotel tariki ya 7 Ugushyingo 2017.



















TANGA IGITEKEREZO