Jihan Mohin Dimackahita, uzwi nka Jihan Dimack, yatwaye kandi yambikwa iri kamba ku wa 10 Ukwakira 2026, ubwo ryabaga ku nshuro yaryo ya 14. Kuri uyu wa 17 Ukwakira, yagarutse mu gihugu cye.

Akigera muri Tanzania ku Kibuga Mpuzamahanga cy’Indege Cyitiriwe Mwalimu Julius Nyerere, yakiriwe n’abanya-Tanzania benshi barimo n’umuhanzi Rayvanny, n’ufite ikamba rya Miss Universe Tanzania rya 2026 ndetse n’abamugaragiye, bahita batera indirimbo yo kumuha ikaze.

Abandi bitabiriye barimo Paul Makonda, Minisitiri w’Itangazamakuru, Imikino, Umuco n’ubugeni. Uyu mukobwa yagezeho asagwa n’ibyishimo azamura idarapo rya Tanzania mu kirere.

Aho, yari yamaze gushyirwa mu modoka yarimbishijwe bya gakondo ya Tanzania. Yaherekejwe n’ibinyabiziga byinshi birimo n’iby’inzego zari zimucungiye umutekano.

Jihan Dimack yatwaye iri Kamba, akorera mu ngata Umunya-Philippines, Emma Mary Tiglao, wari ufite iry’umwaka ushize.

Jihan yakurikiwe n’ibisonga nka Shyare Andrade, Beau Megan Goos; Ximena Carrillo na Emoura Pham.

Uyu Munya-Tanzania yatwaye irindi kamba rya 'Miss Popular Vote' nk’uwatowe cyane kurusha abandi muri iri rushanwa.

Iri kamba ryo yarikesheje ubukangurambaga bwakozwe n’abakoresha imbuga nkoranyambaga bo muri Tanzania, aho wasangaga baziganjeho cyane bashishikariza abandi gutora uyu mukobwa.

Miss Jihan Dimack wa Tanzania yabaye Miss Grand International 2026 ahigitse abandi bagera muri 50