00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Umunya-Tanzania Marioo uheruka kwitabaza Kenny Sol na Element kuri album ategerejwe i Kigali

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 13 May 2025 saa 05:48
Yasuwe :

Umuririmbyi Omary Ally Mwanga wamamaye nka Marioo wo muri Tanzania uheruka kwitabaza Kenny Sol na Element kuri album yise “Godson”, ategerejwe i Kigali mu rugendo rwo kumenyekanisha iyi album yagiye hanze umwaka ushize.

Amakuru IGIHE ifite avuga ko Marioo azagera mu Rwanda kuri uyu wa Gatanu tariki 16 Gicurasi 2025. Umwe mu bari gutegura urugendo rwe yavuze ko azaba agenzwa no kumenyekanisha album ye no gusabana n’abahanzi batandukanye mu Rwanda ndetse n’abakunzi be.

Ati “Nyuma yo gukorana n’abahanzi bo mu Rwanda barimo Element na Kenny Sol, Marioo yahisemo kuza i Kigali kuko abafana yari ahafite biyongereye. Icya mbere ashaka ni ukuzahura n’abahanzi batandukanye bakomeye mu Rwanda ndetse byanakunda agasabana n’abakunzi be.”

‘The Godson’ ya Marioo yagiye hanze mu Ugushyingo 2024. Iriho abahanzi nka Ali Kiba, Bien, Patoranking, Harmonize, King Promise n’abandi benshi.

Kuri iyi album Kenny Sol yakoranye na Marioo indirimbo bise ‘Hapiness’ ikaba iya gatandatu kuri iyi album, mu gihe Element Eleeeh we yakoranye n’uyu muhanzi iyitwa Njozi.

Uretse kuba afiteho indirimbo, Element Eleeeh ni umwe mu ba Producer bakoze kuri iyi album nshya ya Marioo.

Marioo ni umwe mu bahanzi bakomeye muri Tanzania nyuma y’imyaka hafi icumi amaze mu muziki.

Uyu muhanzi mu 2015 ni bwo yasohoye indirimbo ye ya mbere yise ‘Dar Kugumu’ mbere y’uko asohora indirimbo nka Raha, Inatosha, Asante, For You, Anyinya, Chibonge, Ya Uchungu n’izindi nyinshi zatumye uyu muhanzi aba icyamamare muri Tanzania.

Mu 2020 ni bwo Marioo yabaye ikimenyabose nyuma yo gusohora indirimbo ye yise ‘Mama amina’, iyi kimwe n’izindi zirimo ‘Mi amor’ yakoranye na Jovial wo muri Kenya ziri mu zatumye yagura imbibi z’umuziki we by’umwihariko awagurira muri Afurika y’Iburasirazuba.

Mu 2022 Marioo yegukanye ibihembo bitatu muri Tanzania Music Awards aho yari yari ahataniye ibigera kuri birindwi, uyu ukaba ariwo mwaka yanasohoyemo album ye ya mbere yise ‘The Kid You Know’.

Iyi album yari igizwe n’indirimbo 16 zirimo izo yakoranye n’abahanzi barimo Rayvanny, Tyla, Harmonize, Ali Kiba, ni mu gihe mu mwaka ushize yashyize hanze iya kabiri yise ‘The Godson’ igizwe n’indirimbo 17.

Uyu muhanzi yanavuzwe cyane ubwo yatwaraga umukunzi Harmonize. Icyo gihe mu 2023 yateye gapapu mugenzi we, umukobwa witwa Paula Kajala.

Marioo agiye kugera mu Rwanda mu gihe indirimbo ye yise “Tete” iyoboye izindi mu kugira igikundiro muri Tanzania. Iyi ndirimbo hanumvikanamo ururimi rw’Ikinyarwanda.

Reba indirimbo Marioo yahuriyemo n’abahanzi bo mu Rwanda

Marioo uri mu bahanzi bagezweho muri Tanzania ategerejwe i Kigali

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .