Ni mu gitaramo giteganyijwe ku wa 2 Kanama 2025 guhera Saa Kumi n’Ebyiri z’umugoroba. Cyahawe inyito ya “Country Music Concert”, aho DJ Musinga wamamaye kuri Royal FM ari we uzafasha abazitabira kunogerwa n’umuziki.

Iki gitaramo kizabera muri Kigali Paramout Hotel, hafi na Mount Kigali University.

Kwinjira azaba ari 30.000 Frw ku bazagurira amatike ku muryango, ndetse na 20.000 Frw ku bazagura amatike mbere y’igitaramo. Aya mafaranga yose azishyurwa uzaba yitabiriye igitaramo azayakoresha afata icyo ashaka, yamaze kwinjiramo.

Sir Elvis watumiwe muri iki gitaramo ni umwe mu bafite izina rikomeye mu njyana ya Country Music muri Afurika. Uyu mugabo ubusanzwe yitwa Elvis Otieno. Yavutse mu 1977.

Yakunzwe mu ndirimbo nka ‘Mama’, ‘I wish I Knew’, ‘A Better Man’, “Where I Come From”, “Take Me Home” n’izindi

Alyn Sano bazahurira mu gitaramo asanzwe aririmba injyana ya Soul, R&B, Afro-Fusion n’izindi zikurura amarangamutima.

Reba uruvangitirane rw’indirimbo zakunzwe za Sir Elvis

Reba Chop Chop, indirimbo Alyn Sano aheruka guhuriramo na Bensoul wo muri Kenya

Umunya-Kenya Sir Elvis wamenyekanye muri Country Music agiye gutaramira i Kigali
Umunya-Kenya Sir Elvis wamenyekanye muri Country Music agiye gutaramira i Kigali
Alyn Sano ni umwe mu bategerejwe muri iki gitaramo cya Sir Elvis
Alyn Sano ni umwe mu bategerejwe muri iki gitaramo cya Sir Elvis