Ni ku nshuro ya mbere igitaramo cya Fiesta kibereye mu Rwanda cyateguwe na Clouds TV [Rwanda], byitabiriwe n’abakunzi b’umuziki babarirwa mu bihumbi icumi. Abenshi batahanye umunabi n’ibitotsi ku bwo kurambirana kw’igitaramo na bimwe byatambamiye ibyishimo by’abafana bigatuma bamwe basinzira abandi bataha bitarangiye kubera uburyo cyamaze amasaha menshi.

Ukigera mu mbago za Golden Tulip Hotel ahabereye iki gitaramo hari isinzi ry’ibinyabiziga n’urunyuranyurane rw’abafana babyiganiraga kwinjira batanguranwa kugira ngo umuziki utabacika; igitangaje ni uko umuhanzi wa mbere yaririmbye ahagana saa tatu z’ijoro uwa nyuma asoza saa cyenda zo mu rukerera rwo kuwa 3 Nyakanga 2017.

Icyagaragaye muri iki gitaramo ni uko abahanzi nyarwanda baririmbye muri iki gitaramo bahakubitikiye kubera ibyuma byavugaga nabi gusa kuri Dj Pius waririmbye mbere byari agahebuzo kuko ijwi rye ntiryarengaga aho ahagaze.

Charly na Nina baririmbye live nyuma ya Dj Pius na bo bahagokeye kubera ibyuma byavugaga nabi mu gihe abandi bahanzi nka Chege na Vanessa Mdee baturutse muri Tanzania bo bahisemo gushyiramo CD.

Morgan Heritage yijujutiwe

Itsinda Morgan Heritage rikomoka ku muhanzi wubatse izina muri Amerika witwa Denroy Morgan, rimaze imyaka 23 rikora umuziki. Ubusanzwe rigizwe na "Peetah" Morgan, Una Morgan, Roy "Gramps" Morgan, Nakhamyah "Lukes" Morgan ndetse na Memmalatel "Mr. Mojo" Morgan. Abaje mu Rwanda ni Gramps, Peetah na Mojo.

Iri tsinda ryari ryitezweho gukora igitaramo kidasanzwe kubera ubuhanga n’imbaraga risanzwe rizwiho mu bitaramo ryakoze, mu Rwanda byahindutse kuko aba bahanzi baririmbye abafana babijujutira. Bageze ku rubyiniro nyuma ya saa sita z’ijoro, baririmbiye kuri CD mu gihe kigera ku minota 40, ibintu ubona ko byari byabangamiye abafana ku buryo byageze igihe bagaha iri tsinda amashyi mu buryo bwo kuryirukana ngo ritahe.

Gramps Morgan yavuze ko ‘itsinda Morgan Heritage rigomba kuzagaruka mu Rwanda gukora igitaramo cyihariye’. Yongeyeho ko iki gihugu bakibonyemo umwihariko kurusha ibindi byose birenga 60 baririmbiyemo.

Yagize ati “Mwumve mbabwire ikintu gikomeye twabonye, u Rwanda ni igihugu cyiza, twabonye igihugu cyihariye, twabonye igihugu gifite isuku kurusha ibindi ku Isi, kurusha ibyo twanyuzemo byose. Iyi suku igaragaza uko imitima y’Abanyarwanda imeze, isuku igaragaza umutima w’ubugwaneza.”

Igitaramo cyaranzwe n’ubwitabire bukomeye, uraranganyije amaso mu bafana wabonaga higanjemo abakibyiruka bari baje bambariye igitaramo cyo mu gihe cy’impeshyi aho wasangaga harimo inkumi zahisemo kuza zambaye amashati maremare n’udukabutura tugufi cyane.

Mbere y’uko Diamond aririmba igitaramo cyarimo irungu rikomeye no kwijujuta, ahanini kubera amasaha menshi cyamaze, ibyuma bivuga nabi ndetse nta buryohe bwarimo ugereranyije n’uko abafana bari babyiteze.

Diamond yakanguye abari bafashwe n’ibitotsi

Diamond yageze imbere y’abafana saa saba z’ijoro, akigera ku rubyiniro abafana hafi ya bose bavugije induru z’ibyishimo, abafite ibyo kunywa babimenanaho, abagufi bahagarara ku ntebe bongera uburebure bwabo, abari kure y’urubyiniro begera imbere maze atangira kubaririmbira ari nako itsinda rimubyinira ryerekana ibyo rizi mu gukaraga umubyimba.

Yaririmbye mu gihe cy’amasaha abiri ataruhuka, indirimbo enye za mbere yaziririmbye mu buryo bwa Live arangije azinga ibyuma ashyiramo CD ubundi ahata abafana umuziki bisa no kumva radiyo. Nubwo yaririmbiye kuri CD, uyu muhanzi yerekanye ko iki gitaramo yari yaracyiteguye urebeye mu mibyinire ye, gushyiramo indirimbo abafana bakeneye no kubarinda gukonja mu buryo bwose.

Mu byo yavugaga byose, Diamond yakundaga kugira ati ‘Ndagukunda Zari’. Uyu muhanzi yanavuze u Rwanda rumaze kwigaragaza muri Afurika nk’igihugu gifite abakobwa beza.

Mbere yo kuririmba iyitwa ‘Nasema Nawe’ yakoranye na Khadija Kopa yatoranyije abakobwa batandatu b’ikimero ndetse biyizeye mu kubyina maze ababyinisha mu buryo bwakanguye benshi bari batangiye gufatwa n’ibitotsi.

Diamond yaririmbye kugeza mu rukerera, byageze saa cyenda abwira abafana ko ‘agifite imbaraga zo gukomeza igitaramo’ ariko ko bitakunda ko aririmba kugeza bucyeye kuko hari abakeneye kuruhuka.

Dj Pius yaririmbye mbere ariko ibyuma byavugaga nabi ku rwego rwo hejuru
Dj Pius yaririmbye mbere ariko ibyuma byavugaga nabi ku rwego rwo hejuru
Nina mugenzi wa Charly ubwo baririmbaga iyitwa 'Owooma'
Nina mugenzi wa Charly ubwo baririmbaga iyitwa 'Owooma'
Aba bakobwa baririmbye ibyuma bivuga nabi ku buryo amajwi yabo atumvikanaga
Aba bakobwa baririmbye ibyuma bivuga nabi ku buryo amajwi yabo atumvikanaga
Aho iki gitaramo cyabereye hari hakubise huzuye
Aho iki gitaramo cyabereye hari hakubise huzuye
Buravan yaririmbye live benshi baranyurwa
Buravan yaririmbye live benshi baranyurwa
Uncle Austin yasanze Buravan ku rubyiniro baririmba iyitwa 'Urwo ngukunda
Uncle Austin yasanze Buravan ku rubyiniro baririmba iyitwa 'Urwo ngukunda
Chege Chigunda wo muri Tanzania yaririmbiye kuri CD ariko akoresha imbaraga nyinshi
Chege Chigunda wo muri Tanzania yaririmbiye kuri CD ariko akoresha imbaraga nyinshi
Chege na Vanessa Mdee baririmbye bafite umu Dj ubavangira imiziki
Chege na Vanessa Mdee baririmbye bafite umu Dj ubavangira imiziki
Vanessa Mdee aririmbiye mu Rwanda ku nshuro ya kabiri
Vanessa Mdee aririmbiye mu Rwanda ku nshuro ya kabiri
Uyu mukobwa ubusanzwe akunda kwiyita Vee Money
Uyu mukobwa ubusanzwe akunda kwiyita Vee Money
Mdee yaje yambaye agakabutura gato cyane ku buryo ikibuno cyagaragaraga
Mdee yaje yambaye agakabutura gato cyane ku buryo ikibuno cyagaragaraga
Uyu mubyinnyi yatangariwe cyane
Uyu mubyinnyi yatangariwe cyane
Abaririmbyi batatu bagize Morgan Heritage ni bo baje mu Rwanda
Abaririmbyi batatu bagize Morgan Heritage ni bo baje mu Rwanda
Diamond yageze ku rubyiniro saa saba z'ijoro abafana bari batangiye gutwarwa n'ibitotsi barakanguka
Diamond yageze ku rubyiniro saa saba z'ijoro abafana bari batangiye gutwarwa n'ibitotsi barakanguka
Diamond n'ababyinnyi be bagaragaje ko bari bariteguye bihagije
Diamond n'ababyinnyi be bagaragaje ko bari bariteguye bihagije
Mu ndirimbo 'Nasema Nawe' Diamond yabyinanye n'abakobwa bo mu Rwanda
Mu ndirimbo 'Nasema Nawe' Diamond yabyinanye n'abakobwa bo mu Rwanda
Aba bakobwa batigisaga ikibuno mu buryo bw'imbaraga
Aba bakobwa batigisaga ikibuno mu buryo bw'imbaraga
Nguwo Diamond n'Abanyarwandakazi bakata umuziki muri Nasema Nawe
Nguwo Diamond n'Abanyarwandakazi bakata umuziki muri Nasema Nawe
Indirimbo zimwe Diamond yacishagamo akaziririmba Live
Indirimbo zimwe Diamond yacishagamo akaziririmba Live
Ababyinnyi ba Diamond
Ababyinnyi ba Diamond
Mu minota ya nyuma Diamond yikuye ikoti yerekana igituza
Mu minota ya nyuma Diamond yikuye ikoti yerekana igituza
Ahagana saa cyenda Diamond yabwiye abafana ko agifite ingufu zo kuririmba kugeza bucyeye
Ahagana saa cyenda Diamond yabwiye abafana ko agifite ingufu zo kuririmba kugeza bucyeye
Yavuye ku rubyiniro ubona agifite imbaraga nyuma y'amasaha abiri yari amaze aririmba anabyina
Yavuye ku rubyiniro ubona agifite imbaraga nyuma y'amasaha abiri yari amaze aririmba anabyina