00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Umukobwa wa Robert De Niro yahishuye ko yihinduje igitsina

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 1 May 2025 saa 11:25
Yasuwe :

Airyn De Niro, umukobwa w’imyaka 29 wa Robert De Niro wamamaye muri sinema ku Isi n’umukinnyi wa filime Toukie Smith, yatangaje ku mugaragaro ko ari umugore wihinduje igitsina nyuma yo kwiyumvamo ko ari umukobwa kandi yaravukanye igitsina gabo.

Uyu mukobwa yabigarutseho mu kiganiro yagiranye n’Ikinyamakuru Them, kivuganira ababarizwa mu muryango w’ababana bahuje ibitsina n’abafite ibindi byiyumvo ku mibonano mpuzabitsina bitandukanye n’ukubana k’umugabo n’umugore (LGBTQ+).

Ni na cyo kiganiro cya mbere yumvikanyemo mu itangazamakuru nyuma y’inkuru zacicikanye zavugaga k’ubuzima bwe bujyanye n’uko yiyumva mu mibonano mpuzabitsina.

Yavuze ko yafashe icyemezo cyo gusangiza abantu urugendo rwe nyuma yo kubona itangazamakuru rivuga ku buzima bwe ritamubajije. Ati “Hari itandukaniro riri hagati yo kugaragara no kumenywa neza, maze igihe ngaragara, ariko sintekereza ko abantu bigeze bamenya uwo ndi we koko.”

N’ubwo akomoka mu muryango uzwi cyane, Airyn yakuze atagaragara cyane mu itangazamakuru, ababyeyi be bashaka ko we n’impanga ye Julian De Niro babaho ubuzima busanzwe.

Airyn yavuze ko yatangiye kwiyumva nk’umugore yiga mu mashuri yisumbuye, ariko atangira gukoresha imisemburo yamufashije kwihinduza mu Ugushyingo 2024.

Yavuze ko yakuze yumva adahuye n’icyo abantu bamwifuzagaho, kandi ko yahuye n’ibibazo by’imiterere y’umubiri n’ukuntu abantu bamubona. Yavuze ko yakuye imbaraga mu rugendo rw’abagore b’abirabura bihinduje ibitsina nka Laverne Cox na Marsha P. Johnson, ndetse ko byamuhaye icyizere cyo kwiyakira no gutangira urugendo rwe.

Ubu, Airyn ashaka kuba umujyanama mu buzima bwo mu mutwe, yifuza kandi gufasha abantu baturuka mu miryango ititabwaho cyane, cyane cyane abirabura n’abibona mu muryango wa LGBTQ+.

Ashaka kuba icyitegererezo ku bandi bantu b’abagore b’abirabura, bafite ibiro byinshi, n’abibona mu muryango w’aba-queers, abereka ko bishoboka kwiyakira no kugira ubuzima bwiza.

Yavuze ko nubwo yamenyekanye afite imyaka 29, igihe kitatinze, kandi ko yishimiye gutangira ubuzima bwe bushya nk’umugore wuzuye.

Airyn yanagaragaje ko n’ubwo ari umukobwa wa Robert De Niro, atifuza kumenyekana kubera izina ry’umuryango, ahubwo yifuza kubaka izina rye ku giti cye nk’umukinnyi wa filime n’umunyamideli.

Yagaragaje ko ababyeyi be bamufashije gukura mu buzima busanzwe, bitandukanye n’abandi bana b’ibyamamare, kandi ko yishimira uko bamureze. Ntabwo yigeze avuga gusa uko bakiriye kwihinduza kwe.

Umukobwa wa Robert De Niro yahishuye ko yihinduje igitsina
Roberto De Niro afite imyaka 81

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .