00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Umukobwa wa Notorious B.I.G yitangiye umusore bakundana uri mu nkiko

Yanditswe na Mahoro Vainqueur
Kuya 22 August 2022 saa 09:31
Yasuwe :

Umukobwa wa Notorious B.I.G, icyamamare mu jyana ya HipHop , T’yanna Wallace yitangiye umukunzi we atanga ingwate y’inzu ifite agaciro ka miliyoni 1.5$ y’amadorali ku cyaha akurikiranyweho cyo kugonga abantu akiruka.

Inyandiko z’urukiko zagaragaje ko uyu mukobwa w’imyaka 29 yatanze ingwate y’ inzu iri i Brooklyn kugira ngo umukunzi we Baldwin Ira Judelson arekurwe nyuma yo kumara iminsi ibiri afunzwe.

Ku itariki 10 ubwo yari mu mihanda yo mu mujyi wa New York, yagonze abanyamaguru batatu, barimo umubyeyi n’umwana muto wari ku igare aho gutabara ahita yigendera.

Iyi mpanuka iteye ubwoba yabaye nyuma yo guhagarikwa n’abapolisi kubera guhagarara mu buryo butemewe n’amategeko mu masangano y’umuhanda.

Nk’uko amashusho ya camera abigaragaza, uyu musore yabanje kubahiriza ibyo abapolisi bamusaba, nyuma yo kubazwa basanze uruhushya rwo gutwara ibinyabiziga yari afite rwararangije igihe ahitamo guhunga inzego z’umutekano.

Nyuma yaho Baldwin yijyanye kuri Polisi akurikiranyweho ibyaha 17 birimo icyaha cyo guhungabanya umutekano, guhunga umupolisi mu buryo bunyuranyije n’amategeko, guhungabanya imibereho y’umwana n’ibindi.

Abantu batatu bakomerekeye muri iyi mpanuka barimo umubyeyi n’umwana we w’imyaka babiri bavuwe ibikomere byoroheje mu bitaro bya mu mujyi wa New York.

Baldwin aramutse ahamwe n’ibyaha ashinjwa, ashobora gukatirwa imyaka 25 y’igifungo, biteganyijwe ko kujya mu rukiko ku itariki 18 Ukwakira.

T’yanna Wallace, ni umukobwa mukuru wa nyakwigendera Notorious B.I.G. Ni umunyamideli akaba n’umuyobozi mukuru wa sosiyete y’imideli ya Notoriouss yatangijwe muri 2013.

Iyi kompanyi icuruza imyenda ya T-shirts iriho amashusho atandukanye ya se wishwe ari mu modoka yari atwaye i Los Angeles mu 1997.

Tyanna-Wallace, umukobwa mukuru wa Notorious B.I.G yabyaranye na Jan Jackson
Notorious B.I.G (ibumoso) yishwe arashwe mu 1997

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .