Ni umukobwa witwa Tujeneza Nicole, imfura y’uyu munyamakuru, akaba asanzwe ari umudozi ukorera mu Mujyi wa Kigali, ahazwi nka Mateus.

Mu kiganiro cyasohotse ku wa 4 Ugushyingo, kuri shene ya YouTube ya RUA RWANDA, uyu mukobwa yagaragaje ko The Ben aza ku isonga mu bahanzi bakomeye akunda mu Rwanda, kandi ko yifuza kuzamwambika.

Ati “Njyewe nkunda The Ben. Noneho, ibaze ko nkiri no ku ishuri najyaga ntekereza ko nzambika The Ben. Ibaze ko mfite imyambaro numva nzambika The Ben umunsi umwe mu gitaramo cye? Ku izina ry’Imana narayitunganyije. Mpora ndeba imiterere ye nkavuga nti ‘Gutya’…]”.

Umunyamakuru wamukoresheje ikiganiro yamuhamagariye The Ben kuri telephone, amusaba kumva ubusabwe bw’uyu mukobwa.

The Ben yavuze ko na Mutabaruka yari yarabimusabye kera, dore ko amufata nk’umubyeyi.

Ati “Mutabaruka ni umupapa wanjye. Sindanahura na we. Nigeze kuvugana na Mutabaruka, mushimira ubufasha bwe, aramwira ngo afite umukobwa we udoda. Arambwira ngo ‘Nanjye rero ikintu ngushakaho ni uko umukobwa wanjye azakudodera’. Twamuha inyambaro imwe”.

Yakomeje avuga ko nubwo yari yaramaze gutanga ikiraka ku wamwambitse imyenda yaserukanye mu gitaramo aheruka gukorera muri Uganda, bitamubuza guha amahirwe uyu mukobwa.

Ati “Ni we ufite ikiraka cya New Year Groove. Ariko kubera iyo mpamvu, uwo mushiki wacu twamuha imyambaro imwe [akayitunganya] kuko n’ubundi nzagenda mpindura, mpindura, ngaruka. Wenda atitaye cyane kuri New Year Groove, no mu bindi bihe twakorana.

Tujeneza Nicole afite imyaka 25 y’amavuko akaba yaravukiye i Byumba mu karere ka Gicumbi, mu Majyaruguru y’u Rwanda.

Yize ubudozi mu myaka itatu ya nyuma y’amashuri yisumbuye asoreza mu byo kwamamaza ‘marketing’ muri kaminuza mu 2026.

Nicole ashobora kuzambika The Ben mu gitaramo gitangiza umwaka