Drake wari watangaje ko azafana Lionel Messi , nyuma yo kubona ko Argentine iyoboye umukino wayihuje n’u Bufaransa yahise anyarukira mu mikino y’amahirwe (Betting) ashoramo miliyoi 1$ angana na miliyari 1 Frw yemeza ko uyu mukino urangira Argentine itsinze.
Ibi yavuze iyo biba uyu muraperi yari kubikuza miliyoni 2.750.000$, gusa byaje kurangira ahombye ayo yashoye nyuma y’uko iminota 90 y’umukino yarangiye amakipe yombi anganyije ibitego 2 kuri 2.
Hongereweho iminota 30 y’inyongera nayo yarangiye amakipe yombi anganyije ibitego 3 kuri 3 biba ngombwa ko hiyambazwa penaliti, zitabarwa mu bigo bimwe na bimwe bikora iyi mikino y’amahirwe.
Ikigo uyu muraperi yari yashoyemo aka kayabo ntihabarwa iminota 30 y’inyongera ku mikino nk’uko Vulture ibitangaza.
Nyuma y’iminota mike uyu muraperi ahombye aya mafaranga yahise asiba ubutumwa yari yashyize kuri Instagram bwerekana ko yari yashoye miliyoni 1$ y’amadolari mu mikino y’amahirwe.
Si ubwa mbere uyu muraperi w’imyaka 36 ahombye amafaranga angana atya biciye mu mikino y’amahirwe (Betting) dore ko mu Ugushyingo 2022 yahombye asaga miliyoni 2$.
Muri Gicurasi nabwo yashoye 200.000$ muri iyi mikino y’amahirwe nabwo birangira atsinzwe.
Ku mbuga nkoranyambaga ubwo umukino wa Argentine n’u Bufaransa wari urimbanyije abafana ba Argentine batangiye kwibaza kuri uyu muraperi utajya ahirwa ku bintu bimwe na bimwe aba yatangaje.
Argentina fans seeing Drake has bet on them to win 😰 pic.twitter.com/t0nK36x3dN
— ESPN FC (@ESPNFC) December 18, 2022
For real tho… drake gotta stop playing with the timeline
— The Guy (@MI_Abaga) December 18, 2022


TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!