00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Nana uzwi muri Filime Nyarwanda agiye kurongorwa n’umusore uba mu Bubiligi

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 26 Ukwakira 2021 saa 10:25
Yasuwe :
0 0

Uwamwezi Nadège umaze kwamamara muri Filime Nyarwanda wamenyekanye nka Nana mu yitwa "City Maid" ari mu myiteguro y’ubukwe bwe buteganyijwe mu Ukuboza 2021.

Uwamwezi amaze igihe ari mu rukundo n’umusore witwa Patrick usanzwe utuye mu Bubiligi ku Mugabane w’u Burayi.

Aba bombi bamaze igihe kirekire bakundana ndetse baritegura kurushinga mu mpera z’umwaka.

Mu kiganiro na IGIHE, Uwamwezi yavuze ko amakuru y’ubukwe bwe ari impamo ndetse yatangiye imyiteguro yo kurushinga.

Yagize ati “Ni byo ubukwe ndabufite mu Ukuboza 2021, ni ubukwe buzabera inaha iwacu nubwo umugabo wanjye atuye mu Bubiligi.”

Icyakora nubwo yemeye ko ubukwe bwe buzaba tariki 29 Ukuboza 2021, Nana yavuze ko byinshi kuri gahunda z’ibirori bye abantu bazabimenya mu minsi iri imbere.

Muri Mata uyu mwaka, Nana n’inshuti ze bajyanye i Dubai aho yari yajyanye n’umugabo we. Icyo gihe amafoto yabo yatangajwe na Young Grace wayasangije abamukurikira ariko ntiyagira byinshi ayavugaho.

Nana yize ibijyanye na filime mu Ishuri rya Kwetu Film Institute mbere yo gutangira kuzikina, kuri ubu ni umwe mu bamaze kubaka izina muri uyu mwuga.

Uyu mukobwa yamenyekanye muri Filime Catheline icyakora aza kuba icyamamare kubera iyitwa City Maid akinamo yitwa Nana, iyi ikaba imwe mu zitambuka kuri Televiziyo y’u Rwanda.

Uwamwezi Nadège 'Nana' na Patrick bamaze igihe mu rukundo. Aha ni muri Mata uyu mwaka ubwo basohokeraga i Dubai
Uwamwezi Nadège amaze kwandika izina muri Filime Nyarwanda nka Nana; yamenyekanye cyane mu yitwa City Maid

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .