Michael Lonsdale uvuka ku mubyeyi umwe w’Umwongereza n’undi w’Umufaransa yari azwi cyane nk’umuhanga mu gukina filime mu ndimi zirenze rumwe, byanamuhesheje gukina muri nyinshi.
Amakuru y’urupfu rwe yemejwe na Olivier Loiseau wabwiye AFP ko uyu musaza yitabye Imana ari iwe mu rugo aho yari atuye mu Mujyi wa Paris mu Bufaransa.
Tariki 25 Gashyantare 2011, uyu musaza yatsindiye igihembo muri César Award, cyari icya mbere nka Best Supporting Actor muri filime yitwa “Of Gods and Men”.
Uyu musaza watangiye gukina filime mu 1959 yitabye Imana akinnye muri filime zirenga 180 zirimo nyine “Of Gods and Men” yamugize icyamamare ikanamuhesha igihembo gikomeye mu ruganda rwa sinema mu Bufaransa.
- Reba hano agace gato ka "Of Gods and Men" yatumbagije ubwamamare bwa Of Gods and Men



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!