Lionel ni umukinnyi w’ikipe ya Patriots BBC, yanakinnye mu makipe atandukanye arimo APR BBC, Espoir BBC ndetse no mu ikipe y’igihugu. Uretse gukina anabifatanya no gukora umuziki ahanini w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana.

Umukunzi we, Lauren Richardson na we ni umucuranzi wa Violon [yayicuranze mu gitaramo cya Gala Dinner cyatumiwemo The Ben], mu buzima busanzwe akora mu ishami ry’itumanaho mu ruganda rwa Skol.

Hakizimana Lionel usengera muri Women Foundation Ministries yatunguye umukunzi we Lauren Richardson amwambika impeta imuhamiriza urukundo [fiançailles] ubwo bari bagiye gusangira n’inshuti zabo ahitwa muri Meraneza kuri Mont Kigali kuri iki Cyumweru tariki ya 28 Kanama 2017.

Iyi mpeta Lionel yayambitse umukunzi we mu birori byahuriranye no kwizihiza isabukuru ya Lauren y’imyaka 26 amaze avutse. Bari batumiye inshuti zabo za hafi gusa.

Lionel asanzwe anakora umuziki w'indirimbo zihimbaza Imana
Lionel asanzwe anakora umuziki w'indirimbo zihimbaza Imana
Hakizimana yatereye ivi umukobwa bateganya kurushinga
Hakizimana yatereye ivi umukobwa bateganya kurushinga
Bahise bagwana mu byano
Bahise bagwana mu byano
Lauren Richardson byamurenze ararira
Lauren Richardson byamurenze ararira
Byari ibyishimo by'ikirenga kuri Lauren Richardson wambitswe impeta
Byari ibyishimo by'ikirenga kuri Lauren Richardson wambitswe impeta
Lionel na Lauren Richardson bamaze imyaka ine bakundana
Lionel na Lauren Richardson bamaze imyaka ine bakundana
Lionel asanzwe ari umukinnyi wa Patriots BBC
Lionel asanzwe ari umukinnyi wa Patriots BBC
Lionel n'umukunzi we Lauren Richardson
Lionel n'umukunzi we Lauren Richardson
Hakizimana Lionel n'umukunzi we Lauren Richardson bari kumwe na Kenneth Agutamba ushinzwe Itumanaho muri Banki ya Kigali
Hakizimana Lionel n'umukunzi we Lauren Richardson bari kumwe na Kenneth Agutamba ushinzwe Itumanaho muri Banki ya Kigali
Ibi birori byabereye mu mpinga y'umusozi wa Kigali
Ibi birori byabereye mu mpinga y'umusozi wa Kigali