World Woman Cannes Agenda, iteganyijwe hagati ya tariki 14 na 15 Gicurasi 2025 muri Hotel Splendid. Iki kikaba ari kimwe mu bice bigize Festival de Cannes iteganyijwe kuba guhera ku wa 13-22 Gicurasi 2025 mu Mujyi wa Cannes mu Bufaransa, aho ibyamamare bitandukanye muri sinema byitezwe kuzitabira.
World Woman Cannes Agenda Umuhire yatumiwemo nk’umushyitsi mukuru, ni igikorwa ngarukamwaka gitegurwa na World Woman Foundation, kibera mu mujyi wa Cannes mu Bufaransa.
Gihuriza hamwe abayobozi b’icyerekezo, abahanzi n’abaharanira impinduka kugira ngo baganire ku ruhare rw’abagore mu buhanzi, muri sinema no mu iterambere ry’imibereho rusange.
Iminsi ibiri y’iki gikorwa izaberamo ibiganiro n’amasomo bigamije kugaragaza uruhare rw’abagore mu ruganda rwa sinema no kubateza imbere mu bikorwa by’ubuhanzi.
Uretse kuba umushyitsi w’imena muri iki gikorwa Umuhire Eliane aherutse kugirwa ‘Marraine’ mu gice cya Pavillon Afriques kiri mu byahariwe Abanyafurika muri Festival de Cannes. Iri serukiramuco rikomeye ribera mu Bufaransa rigiye kuba ku nshuro ya 78.
Pavillion Afriques (PA) ni kimwe mu bice bigize Festival de Cannes, cyahariwe Abanyafurika bafite aho bahuriye na sinema.
Ni nk’isoko rya sinema mu iserukiramuco rya Cannes, ndetse ikindi Pavillion Afriques igamije ni ukumenyekanisha sinema yaba ku Banyafurika bari kuri uyu mugabane cyangwa abandi bari muri diaspora.
Iki gice cyinjijwe muri Festival de Cannes guhera mu 2019. Buri mwaka haba hari umugore cyangwa umugabo wahawe umwanya w’icyubahiro baha izina rya ‘Marraine’ cyangwa ‘Parrain’ muri iri serukiramuco.
Ni umwanya w’icyubahiro uhabwa Umunyafurika wagize uruhare mu guteza imbere sinema yaba muri Afurika cyangwa muri diaspora.
Umuhire mu mwaka ushize na bwo yari mu kanama nkemurampaka muri kimwe mu bice bigize Festival de Cannes kizwi nka “Critics’ Week (Semaine de la Critique)’’.
Iki ni kimwe mu bice bikomeye cyane muri iri serukiramuco rimara icyumweru.
Uyu mugore yamenyekanye muri sinema mpuzamahanga muri filime zitandukanye. Iyamwaguriye urugendo ni iyitwa ‘Birds Are Singing in Kigali’.
Aherutse no kugaragara mu yitwa ‘A Quiet Place: Day One’ yagiye hanze mu mwaka ushize.
Ni filime irimo amazina akomeye muri sinema ku Isi nka Lupita Nyong’o wamamaye cyane muri filime “Black Panther’’ yagiye hanze mu 2018, Joseph Quinn wamenyekanye muri “Stranger Things” n’abandi batandukanye.


TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!