Muri ibi birori bitegerejwe na benshi, Carrie Underwood azafatanya n’itsinda rya muzika ry’igisirikare cya Amerika, U.S. Naval Academy Glee Club, nk’uko byatangajwe n’uhagarariye komite itegura irahira ry’abaperezida muri Amerika.
Carrie Underwood azaririmba indirimbo "America the Beautiful", ari na yo rukumbi azaririmba.
Mu butumwa Carrie Underwoood yasohoye, yagaragaje ko yishimiye kuba ari we muhanzi rukumbi watoranijwe kuzaririmba muri uyu muhano Donald Trump azarahiriramo kuba Perezida wa 47 wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Yagize ati “Nkunda igihugu cyacu kandi nishimiye kuba narasabwe kuririmba mu birori byo kurahira. Nishimiye kwitaba bankeneye kandi ni cyo gihe ngo dushyire hamwe twese”.
Carrie Underwood wari umaze igihe atagaragara, ari mu bahanzikazi bakanyujijeho mu njyana ya Country Music, ndetse yakunzwe mu ndirimbo zirimo ‘Before He Cheats’, ‘Something Bad’, ‘The Champion’ n’izindi.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!