00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Umuhanzi uvugwaho ubufatanyacyaha na Chris Brown yatawe muri yombi

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 17 May 2025 saa 09:52
Yasuwe :

Polisi yo mu Bwongereza yataye muri yombi umuraperi w’Umunyamerika Omololu Akinlolu, uzwi ku izina rya HoodyBaby, akurikiranyweho icyaha cyo gukomeretsa bikabije ku bushake, mu kirego kimwe n’icy’umuhanzi Chris Brown.

Polisi yavuze ko yataye muri yombi uyu muhanzi kuri uyu wa Gatandatu, tariki ya 17 Gicurasi 2025. Ibi byaha akurikiranyweho bivugwa ko byabaye ku wa 19 Gashyantare 2023, mu kabyiniro ka Tape gaherereye mu gace ka Mayfair, mu mujyi wa Londres.

Nk’uko ubushinjacyaha bubivuga, Chris Brown, w’imyaka 36, ngo yafashe icupa rya tequila arikubita ku mutwe wa Abraham Diaw, umuhanzi akaba n’umuhanga mu gutunganya umuziki, akomeza kumukubita no kumukandagira ubwo yari yamaze kugwa hasi.

Omololu Akinlolu, w’imyaka 38, uzwi nka HoodyBaby, na we yagejejwe imbere y’urukiko rwa Manchester ku wa Gatandatu, tariki ya 17 Gicurasi 2025, aho ashinjwa icyaha kimwe cyo gukomeretsa bikabije ku bushake. Akinlolu ni umuraperi ukomoka i Dallas, Texas, akaba azwiho gukorana n’abahanzi nka Chris Brown na Lil Wayne.

Ibi bikorwa byafashwe n’amashusho ya camera z’umutekano z’ako kabyiniro.

Chris Brown yatawe muri yombi ku wa Kane, tariki ya 15 Gicurasi 2025, afatirwa mu cyumba cya hoteli i Manchester. Yagejejwe imbere y’urukiko rw’i Manchester ku wa Gatanu, tariki ya 16 Gicurasi.

Gusa yirinze kugira icyo avuga ku byaha aregwa. Urukiko rwategetse ko aguma muri gereza kugeza akazongera kuburana ku wa 13 Kamena 2025.

Ibirego bishinjwa aba bahanzi bombi bikomeje gutuma ibitaramo bya Chris Brown byari biteganyijwe mu Burayi no muri Amerika ya Ruguru bihungabana, cyane ko igitaramo cya mbere cyari giteganyijwe ku wa 8 Kamena i Amsterdam mu Buholandi.

Abashinjacyaha bavuga ko icyaha cyakorewe Abraham Diaw cyari kigamije kumukomeretsa bikomeye, ndetse ko cyabaye mu buryo bwagambiriwe. Diaw na we yari yatanze ikirego asaba indishyi zingana na miliyoni 12 z’ama-pound [angana na miliyoni 16 z’amadolari y’Amerika], kubera ibikomere n’ibihombo yatewe n’ibyo yakorewe n’aba bahanzi.

Chris Brown, wamenyekanye cyane kuva mu 2005, yagiye agaragara kenshi mu bibazo birimo gukubita no gukomeretsa, ibirego by’ihohotera rishingiye ku gitsina, n’ibindi byaha bitandukanye. Ibi byaha bishya byongeye gushyira mu majwi imyitwarire ye, bikaba bishobora kugira ingaruka zikomeye ku buzima bwe bw’umuziki n’icyizere cy’abafana.

Nyuma yo gufungwa kwa Chris Brown umuraperi bavugwa mu kirego kimwe nawe yatawe muri yombi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .