00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Umuhanzi Shaffy yinjiye mu gutunganya amashusho y’indirimbo ahereye kuri ’Kano kana’ ya Kamichi

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 29 July 2022 saa 02:00
Yasuwe :

Umuhanzi Shaffy umenyerewe mu ndirimbo nka; Akabanga, Sukuma, Wort it n’izindi yinjiye mu byo gutunganya amashusho y’indirimbo ahereye ku ya Kamichi yise ‘Kano kana’.

Iyi ndirimbo ibaye iya mbere y’undi muhanzi akoze, ariko iba iya kabiri akoze kuko yari aherutse kwikorera iyo yise ‘Naruguyemo’.

Mu kiganiro na IGIHE, Shaffy yavuze ko ibyo gukora amashusho y’indirimbo ari ibintu bimuba mu maraso ariko ubu akaba ari bwo abyinjiyemo mu buryo bweruye.

Ati “Burya rero nsanzwe mbifiteho ubushobozi ahubwo ni uko ntarabiha umwanya, ariko ubu nabyinjiyemo nubwo bitari buze kumpagarikira gukora umuziki. Rero ndashimira Kamichi ko yanyizeye kuko ubu ntangiye urundi rugendo.”

Kamichi nawe mu kiganiro yavuze ko yishimiye gukorana na Shaffy kuko ari umusore w’umuhanga ndetse ahamya ko mu gihe kiri imbere abantu bazabona ubushobozi bwe muri aka kazi.

Kamichi yavuze ko atari ubwa mbere yizeye abakora amashusho y’indirimbo bashya kandi bikamufasha kimwe n’uko bifasha uwo bakoranye.

Ati “Umuntu mushya burya mukorana neza kuko aba akimeze neza mu mutwe, ndibuka ko Bagenzi Bernard uri mu bagezweho uyu munsi, ubwo yatangiraga yankoreye iyitwa ‘Aho ruzingiye’ ndetse iranakundwa cyane.”

Iyi ndirimbo nshya ya Kamichi yanditswe bigizwemo uruhare na Kenny Sol, itunganywa na JP afatanyije na Bob Pro.

Kamichi yasohoye indirimbo 'Kano kana' yakorewe amashusho na Shaffy
Shaffy avuga ko iby'amashusho y'indirimbo bitazahagarika umuziki we

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .