Uyu mugabo uvura amaso avuga ko gushinga ikigo cye cyamuhaye umwanya uhagije wo gukurikira inzozi ze zo gukora umuziki.
Azwi mu ndirimbo nka ‘Iryo Jwi’, ‘Isezerano’ yakoranye na Bosco Nshuti n’izindi nyinshi zikomeje kumwubakira izina mu ruhando rw’umuziki.
Nubwo azwi nk’umuhanzi w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, ubusanzwe ni umuganga w’inzobere mu buvuzi bw’amaso.
Uyu muhanzi, uherutse gusohora indirimbo nshya yise ’Aho Batagipfa’, amaze imyaka ine akora umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana.
Yize ibijyanye n’ubuvuzi bw’amaso, kuri ubu akaba akorera mu kigo yashinze cyitwa Reign Optical Limited, gitanga serivisi zijyanye no kwita ku buzima bw’amaso, zirimo gupima amaso no gutanga amadarubindi iyo bibaye ngombwa.
Mutagoma yavuze ko yashinze iki kigo mu 2024, nyuma y’imyaka myinshi akorera ibigo bya Leta, bigatuma abura umwanya uhagije wo gukora umuziki.
Ati "Natangiye gukora ibijyanye no kuvura amaso hagati ya 2017 na 2018. Mu 2022 natangiye gukora umuziki, ariko nkabona ntawitaho uko bikwiye kubera inshingano z’akazi. Nyuma nafashe icyemezo cyo kuva mu kazi nakoreshaga nkorera abandi, nshinga ikigo cyanjye. Byatumye mbona umwanya uhagije wo gukora umuziki."
Mutagoma yavuze ko nubwo yakunze umuziki kuva kera, yaje gusanga umuhamagaro we nyamukuru ari uwo kuririmba indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, ari na wo yifuza gukomeza.
Yasabye urubyiruko kudatererana inzozi zarwo, ariko anarusaba gushaka indi mirimo ibafasha kwiyubaka no gushyigikira impano zabo.
Ati "Ntekereza ko iyo nza kuba nishingikirije gusa ku kuririmba, ntarize cyangwa ngo nshore imari mu bucuruzi, byari kungora kubona ubushobozi bwo gukora indirimbo. Uyu munsi nkora umuziki mu bushobozi nkuye mu nyungu mba nabonye.”
Mutagoma avuga ko azakomeza guhuza umwuga we wo kuvura n’umuziki, kuko yifuza ko byombi bikomeza kugira uruhare mu guhindura ubuzima bw’abantu, haba mu buryo bw’umubiri no mu buryo bw’umwuka.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!