Umugabo Uwoya yasimbuje Katauti na we baratandukanye anishakira undi mukunzi

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 9 Gashyantare 2019 saa 09:12
Yasuwe :
0 0

Ku wa 28 Ukwakira 2017 ni bwo mu ibanga rikomeye, Irene Pancras Uwoya wamamaye nka Oprah muri filime zo muri Tanzania akanamenyekana nk’umugore wa Ndikumana Hamad Katauti wari umukinnyi ukomeye wa ruhago; yarushinze n’umuhanzi Abdulaziz Chende [Dogo Janja].

Uretse kubona ubukwe bwabo ku mbuga nkoranyambaga hashize iminsi bubaye, abantu benshi nta n’umwe wari ufite akanunu kuri bwo.

Nta muvandimwe cyangwa umubyeyi wa Uwoya wigeze abutaha kuko bose bavugaga ko batemera uyu musore bakundanaga yarushaha imyaka itandatu, kuko we afite imyaka 30 n’aho Dogo Janja akagira 24.

Ndetse akimara kurushinga yahise ajya mu bibazo bikomeye byo guhangana n’abamwibasiraga ku mbuga nkoranyambaga, ndetse agira ibyago Ndikumana Katauti yitaba Imana; muri Tanzania bamwe bamushinja kuba inyuma y’uru rupfu.

Ibye na Janja ntibyamaze kabiri kuko mu 2018 hagati hatangiye kunugwanugwa ko batandukanye ariko hakagenda habura gihamya. Icyo gihe Uwoya yagiye i Dubai wenyine atari kumwe n’umugabo, bikekwa ko batandukanye ariko mu gusubiza ati ‘Ntabwo buri gihe ari ngombwa kugendana na Dogo Janja’.

Mu Ukwakira 2018 nibwo amakuru y’ishwanyuka y’umubano w’aba bombi ryamenyekanye.

Musaza wa Uwoya witwa Babuu aherutse kubwira itangazamakuru ryo muri Tanzania ko n’ubundi aba bombi bakoze ubukwe bwa baringa bashaka kuvugwa gusa kuko n’uwo musore barushinze atigeze ajya kumwerekana iwabo, akemeza ko kugeza ubu umukwe bazi ari ‘Katauti’.
Ubu Donjo Janja yaje abishyiraho akadomo agaragaza umukunzi we mushya yasimbuje Uwoya, ariko ntiyamuvuga izina.

Mu magambo y’imitoma yashyize ku rukuta rwe rwa Instagram yagize ati “Nta jambo ryasobanura bihagije ibyishimo ntewe no kwizihiza umunsi wawe w’amavuko mukunzi wanjye. Ibindi ndabikubwirira mu cyumba. Urye uhage, ugire umurava. Ndagukunda cyane.”

Ubukwe bwa Uwoya na ‘Katauti’ bwabaye kuwa 11 Nyakanga 2009. Aba bombi, batandukanye mu 2017, bafitanye umwana umwe witwa Krish Ndikumana.

Uwoya yarushinze bwa kabiri n’umuraperi Dogo Janja mu gihe Katauti na we yari amaze iminsi ahishuye umukobwa witwa Asma Jesca wo mu Burundi bari bakomezanyije urugendo rw’urukundo. Biteguraga kurushinga, Katauti yitaba Imana mu buryo butunguranye.

Uwoya na Dogo Janja batandukanye batamaranye kabiri
Irene Uwoya afite umwana w'umuhungu yabyaranye na Katauti
Uwoya na Dogo Janja bakoze ubukwe mu ibanga
Uwoya ni we wabanje gutangaza ko yakoze ubukwe
Dogo Janja n'umukunzi we mushya

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza