Umufundi waminuje! Ibitaramenyekanye ku buzima bwa Bamenya wajyaga kwiga avomye ingunguru ebyiri z’amazi

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 27 Kanama 2020 saa 12:34
Yasuwe :
0 0

Bamenya ni umukinnyi wa Filime umaze kuba ikimenyabose kubera filime yagiye akinamo zigakundwa, by’umwihariko iyamwitiriwe. Ni umwe mu batangiye uyu mwuga akiri umwana awukuriramo kugeza yubatse izina rye mu ruganda rwa sinema mu Rwanda.

Benimana Ramadhan umaze kubaka izina muri filime nka Bamenya yavukiye mu Karere ka Nyarugenge i Nyamirambo, yakuze azi umubyeyi we umwe cyane ko Se yitabye Imana muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Uku gukura azi umubyeyi we umwe, byatumye igihe kinini arererwa mu miryango. Ati ”Mama yari akiri muto cyane, twari abana batatu ariko na data afite abandi batatu. Urumva njye byabaye ngombwa ko njya kurererwa kwa data wacu.”

Ubwana bwe bwarashariraga

Aho kwa Se wabo yabaye bwa mbere niho yize amashuri abanza aba, ahava ageze mu wa Gatatu. Iyo muganira ku rwibutso afite kuri uyu muryango, avuga ko atari ahantu yagiriye ibihe byiza.

Ati “Ndabyibuka ubwo nigaga mu wa gatatu w’amashuri abanza najyaga kwiga maze kuvoma ingunguru ebyiri z’amazi (amajerekani icumi). Nabonye ari ubuzima bugoye mpitamo kuvayo njya kwa murumuna wa papa wari ubayeho mu buzima buciriritse.”

Usibye gukoreshwa imirimo ivunanye, aho kwa se wabo ngo yayahuriye n’ibibazo ku buryo yigeze kujya kurara mu irimbi ahunze inkoni.

Ati “Umunsi umwe twagiye gukina n’abandi bana babo, twari bane. Tuvuyeyo baramfata bantegeka gufurira abo twajyanye bose. Icyo gihe narabyanze nsaba ko buri wese yakwifurira, bafata icyemezo cyo kunkubita. Uwo munsi narabatorotse njya kurara mu irimbi rya Kicukiro hafi ya Kiliziya.”

Gufatwa nabi muri uyu muryango wari ukize byatumye ahazinukwa burundu. Byatumye aganiriza undi se wabo amusobanurira ibibazo ahura nabyo.

Uwo we yaje kujya kwa mukuru we ajyanye na nyina wa Bamenya basaba ko umwana yataha.

Uwo Se wabo wundi yaje gushakana na nyina wabo, Bamenya atangira kurerwa na barumuna b’ababyeyi be yisanga mu muryango noneho yishimiye.

Aha yahakomereje amashuri abanza, arayasoza yinjira mu mashuri yisumbuye kugeza no muri kaminuza aho yarangije muri KIST mu bijyanye n’ubwubatsi.

Yiyandikishijeho abana ba se wabo wamureze

Bamenya avuga ko yongeye kubaho neza mu muryango wa kabiri wamwakiriye, nta kibazo yigeze ahagirira ndetse iyo aganira yumvikana awushimira bikomeye.

Uyu Se wabo wamureze neza yaje kwitaba Imana asiga abana babiri. Bamenya wari umaze kugimbuka yahise afata inshingano zo kwita ku muryango wa Nyakwigendera.

Ati “Ubu mu byangombwa byose mfite abana babiri, ni abana b’uwambereye data, nanjye ndi se. Namaze gufata inshingano kandi mbitaho uko nshobojwe kose.”

Bamenya asobanura inshingano afite kuri uyu muryango, ahamya ko adashobora gushaka umugore mu gihe umwana muto muri aba yitaho atararangiza amashuri yisumbuye.

Ati ”Sinshobora gushaka umugore, umwe mu bana mfite atararangiza amashuri yisumbuye, wenda narangiza kwiga nshobora kuzashaka nubwo atari ibintu nshyize imbere.”

Nyuma yo gukura no kugira izindi nshingano, uyu mukinnyi wa Filime yaje kuva muri uru rugo atangira kwibana.

Ahamya ko buri munsi agomba kuba azi amakuru yose yo kwa nyina wabo wamureze cyane ko afite inshingano zo kwita kuri uyu muryango.

Gukina filime ni ibintu yatangiye akiri muto

Bamenya yakuranye impano yo kubyina no gukina amakinamico, ku ishuri yari umwe mu bagaragaza impano ikomeye yo gukina amakinamico ndetse yari azwi cyane.

Yiga mu wa Gatanu w’amashuri abanza nibwo bwa mbere yagaragaye muri Filime, iki gihe yakinnye mu yitwaga “Zirara zishya” ya Habyarimana Charles.

Yayikinnyemo nyuma y’uko bari barabutswe umwana w’umunyempano mu gukina amakinamico ku ishuri aho yigaga.

Nyuma yo gushima impano ye bamuhisemo ngo akine muri iyi filime, ihita imubera iya mbere akinnyemo mu buzima bwe.

Zirara zishya yayihuriyemo n’abakinnyi b’ibyamamare barimo Kanyombya, Sekaganda, Nzovu, Samusure, Nyinawambogo, Mukarujanga n’abandi benshi.

Kumenyana n’aba bose byatumye uyu musore ahita atangira gukunda gukina filime ndetse akomerezaho atyo.

Kugeza ubu usibye gukina filime ni n’umushabitsi ukora ubucuruzi butandukanye mu Mujyi wa Kigali.

Uko yagiye akura mu myaka n’amashuri ntiyigeze ajya kure ibya sinema. Yakomeje gukina muri filime kugeza ubwo akoze iye bwite yise “Bamenya” iri no mu zikunzwe cyane.

Bamenya ni filime imaze hafi imyaka ibiri ikinwa, kuri ubu akaba yatangiye gusohoka igice cya gatanu cyayo.

Ubuzima bushaririye Bamenya yanyuzemo kuva mu bwana

Bamenya ni umwe mu bakinnyi muri iyi minsi bagezweho
Bamenya ni umwe mu bakinnyi ba filime babitse ibihembo bya Rwanda Movie Awards

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .