Uyu mubyeyi yavuze kuri ibi nyuma y’umusore witwa Alien Skin washotoye Pallaso aho yari ari gukorera imyitozo y’igitaramo cye bikarangira bafatanye mu mashati.
Byaciye igikuba mu bitangazamakuru bitandukanye bizamura izina ry’uyu musore umaze imyaka ibiri muri muzika.
Alien Skin yahise ategura igitaramo yise ‘Sitya Danger Concert’ mu minsi itanu gusa agishyira ku itariki imwe n’icya Pallaso ‘Love Fest Concert’ byose bibera mu Mujyi wa Kampala.
Ibi byafashwe nko gushaka kuburizamo igitaramo cya Pallaso birakaza abantu benshi barimo Prossy Mayanja wavuze ko ibyo uyu musore yakoze kwari ugushakira ubwamamare ku mwana we yarangiza agashaka kumuhemukira.
Mu kiganiro uyu mubyeyi yagiranye na BTM TV yavuze ko ubu hari abantu benshi basigaye bashaka uko basagararira abahungu be.
Eddy Kenzo nawe aherutse kugaruka kuri Alien Skin avuga ko atashyigikira uyu musore mu bitaramo bye kuko ari umunyarugomo.
Allein Skin mbere y’uko ashyamirana na Pallaso yari amaze iminsi atukana na Kawalya Isaac Kaiyz umunyamakuru wa NBS muri Uganda.
Kuri ubu uyu muhanzi ari guterana amagambo na Abtex, umushoramari wateguye igitaramo cye yise Sitya Danger Concert, amushinja kumwiba amafaranga yavuyemo no kugitegura nabi.
Nubwo Pallaso yasabye imbabazi ku bwo gukubita Alien Skin, urubyiruko rwo muri Uganda rwarakariye uyu muhanzi rumushinja gusuzugura mugenzi we ukizamuka.








Ibitekerezo 0