Mu gihe Perezida wa Amerika, Donald Trump, akomeje kotsa igitutu kuri Ukraine ayisaba kwemera ibyo yise impinduka ku butaka, kuri ubu umuyobozi w’umujyi wa Kyiv, Vitali Klitschko, yatangarije BBC ko gutanga igice cy’ubutaka ari kimwe mu byagarura amahoro.
Ati "Kimwe mu byashoboka ni ugutanga ubutaka. Ntabwo ari ubutabera. Ariko ku bw’amahoro nibura ay’igihe gito bishobora kuba igisubizo by’agateganyo."
Klitschko yavuze ko Abanya-Ukraine batazigera bemera ubukoloni bw’u Burusiya uko byagenda kose. Yongeraho ko ntacyo Perezida Zelensky aramuganiriza ku bijyanye n’amasezerano y’amahoro.
Ati "Perezida Zelensky abikora ku giti cye. Si inshingano yanjye."
Ibi bibaye nyuma y’amasaha make habaye igitero gikomeye cya misile n’indege zitagira abapilote (drones) cyagabwe n’u Burusiya kuri Kyiv, kigahitana abantu 12 mu gihe abandi barenga 80 bakomeretse.
Ni ubwa mbere umwe mu bayobozi bakomeye ba Ukraine agaragaje ko gutanga ubutaka nk’igice cy’amasezerano y’amahoro bishobora kujya ku meza y’ibiganiro n’ubwo avuga ko ari inzira y’agateganyo.
Yongeraho ko ibibazo bikomeye nk’ibi bitagombye kujya bivugirwa imbere ya camera, avuga ko uburyo Zelensky na Trump bagaragaje ukutumvikana kwabo ku mugaragaro mu kwezi kwa Gashyantare bidakwiye.


TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!