Mu 2013 nibwo umuhanzikazi ‘Scillah’ yerekeje muir Leta Zunze Ubumwe za Amerika agiye kwiga. Uyu mukobwa wari umaze imyaka ibiri asa n’uwasubitse umuziki, mu minsi ishize yashyize hanze indirimbo ye nshya “Ihumure” ahita ahamya ko agiye gusubira mu ruhando rwa muzika.

Mu kiganiro kirambuye yahaye IGIHE, Scillah yavuze ko yatangiye umuziki mu 2009 ubwo yari afite imyaka 16 y’amavuko.

Yagize ati ”Nari mperekeje itsinda ry’abahanzi ryitwa 71 barimo mubyara wanjye bari bafite indirimbo yo kurwanya SIDA, nabasabye ko nabaririmbira inyikirizo barabyemera. Turi muri studio muri Narrow Road nibwo nahuye na Pastor P turamenyana, nyuma nza gusubirayo ngiye gukora iyanjye yitwa “Mbabarira”, mba ntangiye umuziki ntyo.”

Scillah avuga ko nk’umwana w’umukobwa byari bigoye kumvisha iwabo ko yakora umuziki bigakunda.

Ati ”Ikintu nzi cyangoye ni ukumvisha ababyeyi banjye ko ngiye mu muziki, ni umwuga wateraga abantu impungenge kumva ko umwana w’umukobwa yaba agiye gukora umuziki, navuga ko aribyo byambereye imbogamizi zikomeye mu gutangira.”

Ruswa ishingiye ku gitsina

Ku kijyanye na ruswa ishingiye ku gitsinayakunze kuvugwa mu muziki by’umwihariko mu bana b’abakobwa, Scillah yavuze ko we bitigeze bimubaho, gusa ngo yajyaga yumva ko hari abo bibaho.

Ati “Njye nagize Imana ntabyambayeho ariko nakundaga kubyumva mu bandi, ni ibintu bibabaje kuko nta muntu wifuza gukoreshwa muri ubwo buryo.”

Uyu mukobwa umaze imyaka igera muri irindwi aba muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ahamya ko yahigiye ibintu bitandukanye ariko by’umwihariko ari ahantu hamufunguye mu mutwe.

Scillah ahamya ko yari amaze imyaka irenga ibiri atagaragara cyane mu muziki ariko ahishura ko yari ahugiye mu gutegura Album ye ya mbere amaze igihe akoraho kandi ko yamufashe umwanya wo kuyitondera.

Uyu mukobwa ahamya ko akumbuye bikomeye u Rwanda n’Abanyarwanda, ati ”Nkumbuye abantu, nkumbuye urugwiro rw’Abanyarwanda, nkumbuye gutaramira abakunzi banjye rwose.”

Usibye abantu ariko ngo ubwo uyu muhanzikazi azaba ageze mu Rwanda, akumbuye bikomeye ibijumba n’amashaza by’iwabo.

Princess Priscillah yerekeje muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ku itariki ya 6 Kanama 2013 aho yagiye gukomereza amasomo ye ya kaminuza. Aba muri Leta ya California.

Reba ikiganiro na Princess Priscillah "Scillah"

Princess Priscillah “Scillah” yatangiye umuziki akiri umwana
Princess Priscillah “Scillah” yatangiye umuziki akiri umwana
Yaje kuba umuhanzi w'icyamamare mu Rwanda
Yaje kuba umuhanzi w'icyamamare mu Rwanda
Princess Priscillah amaze imyaka irindwi atuye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika
Princess Priscillah amaze imyaka irindwi atuye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika