Ku wa 17 Ukuboza 2022 nibwo Miss Mutesi Jolly yabonye ubutumwa bwa Email bumutumira kujya muri Afurika y’Epfo kuyobora ikiganiro cya Netflix yari kwakiriramo umunyamideli Kylie Jenner n’umuraperi Drake cyagombaga kuba ku wa 21 Gashyantare 2023.
Ubu butumwa Mutesi Jolly akibubona yabaye nk'uguye mu kantu yibaza impamvu ariwe batoranyije mu bantu bose muri mu karere ka Afurika y’Uburasirazuba.
Ati "Naribajije nti kuki ari njye bahisemo, bambwiye ko bakeneye umuntu wo muri Afurika y’Iburasirazuba, ufite igihagararo runaka, w’umunyabwenge ushobora guhuza neza n’Abanyamerika nari ngiye kwakira, barebye basanga ari njye ubyujuje."
Miss Mutesi Jolly yumvise yishimye cyane intekerezo ze zimubwira ko abonye urubuga rukomeye kandi rugari rwatuma agaragariza Isi ibyo ashoboye.
Mu nyandiko yakiriye harimo ko azajya ahabwa umushahara uri hagati ya miliyoni $3 – $4 ku mwaka mu masezerano y’imyaka itatu ishobora kongerwa.
Uyu mukobwa w’imyaka 27 yabaye nk’ubonekewe na Nyagasani atangira gusubiramo amagambo yanditse muri Bibiliya Yera mu gitabo cya Matayo 7:7.
Mutesi yabwiwe ko ashobora no gukoresha uyu mwanya ahawe agakorana na gahunda ya Visit Rwanda igamije kumenyekanisha ibyiza by’igihugu akomokamo.
Yabwiwe ko azakorerwa ibiganiro by’amashusho yasuye amahoteli ahenze yo mu Rwanda n’ahandi.
Ati "Ibi byarenze intekerezo zanjye nk’umuntu utewe ishema n’igihugu cyanjye. Gusa noneho aho byari bigeze natangiye kugira amakenga y’ibyo narindi kubona."
"Nasabye umwirondoro w'iyi sosiyete, ubutumire bwemewe na hoteli izanyakira, mbigeza ku bayobozi kugira ngo bangire inama kandi bamfashe kumenya niba koko ibi bintu byemewe."
Burya koko ibishashagirana byose si zahabu, nyuma y’igihe kitarambiranye uyu mukobwa yagiriwe inama yo kutajya muri ibyo bintu kuko amakuru yatahuwe kuri iri sosiyete byagaragaye ko yuzuyemo ubutekamutwe bukomeye cyane.
Mu cyumweru gishize nibwo Miss Mutesi Jolly yabonye inkuru y’umunyabyaha ushakishashwa cyane muri Afurika y’Epfo, arebye neza asanga ari umwe mu bantu yaganiriye nabo kuri uyu mushinga wari ugiye kumukiza.
Miss Mutesi Jolly ashimira amabasade y’u Rwanda muri Afurika y’Epfo yamubaye hafi igatabara ubuzima bwe, ikamusubiriza igihe agirwa inama yo kutajya muri ibi bintu.
Uyu mukobwa yagiriye inama abakiri bato cyane cyane ab'ibyamamare, kugira amakenga ku bantu bababwira ko bagiye kubaha amahirwe yatuma batunga za miliyari.
Yaboneyeho umwanya wo kubasaba kujya bagisha inama inzego z’ubuyobozi, zikabafasha gukora ibikorwa byizewe kandi byemewe n’amategeko.







Ibitekerezo 0