Uyu mugabo wapfushije umugore we na nyirabukwe muri Gashyantare 2024, avuga ko nyuma y’impanuka yabereye ahitwa Ciriri muri Kivu y’Amajyepfo ku wa 11 Gashyantare 2024; yahitanye aba bantu bari ab’ingenzi kuri we yarwaye agahinda gakabije ndetse kwiyakira bikabanza kwanga.
Yabwiye IGIHE ko muri icyo gihe aribwo yatekereje ikintu cyamufasha nk’umuntu usanzwe aba mu ruganda rw’ubuhanzi, ahera aho anashinga umuryango yise ‘Binen Arts Therapy Foundation’.
Binen yitiriye uyu muryango ni izina ry’umugore we witabye Imana. Avuga ko urupfu rw’uyu mugore we havutse umuti wafasha umuryango mugari w’Abanyarwanda.
Uyu muryango ufasha abantu bagize ibibazo bijyanye n’uburwayi bwo mu mutwe, hifashishijwe ubuhanzi mu kubomora ibikomere bagize.
Ati “Byari ibihe bikomeye. Ariko byatumye ntekereza uko nabyigobotora ari nabwo natangije ‘Binen Arts Therapy Foundation’. Ubuhanzi bushobora kuba urukingo rw’indwara zo mu mutwe zitandukanye, zirimo iy’agahinda gakabije, umuhangayiko, ihungabana ndetse no guhuzagurika byugarije urubyiruko mu Rwanda no ku Isi hose muri rusange.”
Yakomeje avuga ko ubuhanzi bwamufashije we n’abavandimwe be muri ibyo bihe.
Ati “Ndi igihamya cyigendera. Gukira ibikomere hifashishijwe ubuhanzi byaradufashije yaba njyewe n’abavandimwe n’inshuti zacu, igihe nagiraga ibyago nkabura umugore wanjye na mabukwe n’abandi bo mu muryango batatu bazize impanuka y’imodoka.”
Avuga ko we n’abavandimwe be bari mu bihe bitoroshye bakagerageza ubwoko butandukanye bwo kwivura ibi bikomere, ariko ntibyabyara umusaruro.
Ati “Natangiye gukoresha ubuhanzi bitanga umusaruro, ntangira no kujya njya kumva ubuhamya butandukanye muri porogaramu yihariye yitwa ‘Wirira’ itegurwa na Women Foundation Ministries iyobowe na Apotre Mignone Kabera, ndetse niyemeza guhera ku muryango wanjye mbere yo kubigeza ku bandi bantu. Kugeza ubu ndashima Imana ko tumeze neza kandi tugifite icyizere cy’ubuzima nk’abandi Banyarwanda bose.”
Uyu mwaka wanapfushije se muri Gashyantare nyuma yo kugira ibyago byaguyemo abandi bo mu muryango umwaka ushize. Avuga ko ibi byabaye yaramaze kumenya kwiyakira n’uko abyitwaramo mu gihe yagize ibyago.
Mbera kandi yakomeje avuga ko uyu mwaka ari uw’ubukangurambaga bwihariye ku ndwara zo mu mutwe ndetse mu rwego rwo kubyegereza abanyeshuri bari mu mashuri yisumbuye na za kaminuza, hafungurwa ama-club ku mashuri binyuze mu mushinga witwa ‘Let It Go Through Arts’.
Uyu mugabo avuga ko muri ‘Binen Arts Therapy Foundation’, bakoresha ibice bitandukanye mu gufasha abafite ibibazo byo mu mutwe.
Mu byo bifashisha harimo icyiswe ‘Emotional Release’. Aha bifashisha ubuhanzi muri iki cyiciro, aho butuma umuntu abasha gusohora amarangamutima akaba yarira cyangwa yaseka cyangwa yagaragaza amarangamutima mu bundi buryo bitewe nuko umubiri we uri kubyakira.
Hari kandi ‘Self reflection’. Iki ni icyiciro cyo kwivamo ukajya hanze yawe bimwe mu Kinyarwanda bavuga ngo agahwa kari ku wundi karahandurika, aho ubasha kwibona mu yandi mabara ukiyumva, ukiyakira, ukimenya.
Ikindi ni ‘Stress Reduction’. Iki cyo ni igihe umuntu aba yamaze kumenya ikibazo afite yanacyemeye. Ndetse ubuhanzi bunyuranye kubureba cyangwa kubwumva bitangira kujya bigufasha ndetse bigafundura ikindi gice cyo kumenya no gukunda ibintu bishyashya.
Amabara, amajwi n’impumuro. Ibyo bituma igihe umuntu yagize ibihe bibi bimufasha gutuza kandi biturutse muri we.
‘Storytelling & Connection’. Iki gice cyo ubasha kumva bagenzi bawe ndetse uba usigaye uri ku rwego rwo kureba ikibazo nk’ikibazo ndetse ukagerageza kugihuza n’icyawe, ndetse utangira no gutekereza uko cyavaho cyangwa cyacyemuka.
Icya nyuma ni icya ‘Empowerment’ aha ho hakoreshwa ubuhanzi bibutsa umuntu uwo ariwe ndetse bakanamufasha kubana nawe ubwe.
Uretse ibiganiro bitangwa na ‘Binen’, Mbera avuga ko nta yindi miti bifashisha bavura abagize ibibazo byo mu mutwe.
Mbera Jean Claude usanzwe ari umwanditsi w’inkuru, umunyamideli n’umushakashatsi. Ni we wanditse filime ‘Good Book, Bad Cover’ yasohotse mu minsi ishize, igaragaramo Alliah Cool.
Mu minsi ishize yanditse igitabo kigaruka ku buryo abakora ubuhanzi n’ibindi bibushamikiyeho bashobora kubibyaza inyungu, bakiteza imbere.
Ni igitabo Mbera yafatanyije na Dr. Ephrem Ruzagura uri mu nzobere mu kwandika ibitabo. Bacyise ’Effect of Digital Creative Industry and Culture Production.’
Iki gitabo cyasohotse mu icapiro LAP Lambert Academic Publishing ryo mu Bwongereza ku wa 21 Gashyantare 2025.




TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!