Icyatumye inkuru ya Mutambuka Derrick uzwi nka DJ Dizzo igarukwaho cyane ni uko yasabiwe ubufasha n’abahanzi batandukanye b’ibyamamare mu Rwanda.

Uyu musore wari wabwiwe ko azitaba Imana muri Nyakanga 2022, kugeza ubu arashima Imana ko agihumeka umwuka w’abazima nubwo bihabanye n’ibyo abaganga bari bamubwiye.

DJ Dizzo aganira na Ally Soudy &Friends Live Show yatangaje ko n’ubu hari abakibimubaza .

Ati “Ndacyakomeza guhura nabyo. Iyo bingezeho birambabaza cyane. Hari byinshi uba wakora ku myaka 25 gupfa si ikintu wakwakira.”

DJ Dizzo yatangarije abari bitabiriye iki gitaramo ko agiye no kwibaruka umwana w'umuhungu mu gihe cya vuba, nubwo atatangaje uwo bagiye kubyarana.