Uyu muraperi yaririmbaga ijwi ry’abagabo “Bass” muri korali Maranatha yo muri ADEPR i Gikondo, mbere yo gutangira urugendo rw’injyana ya Rap.

Bushali yahishuye ibi mu kiganiro gitambuka kuri Televiziyo Rwanda cyitwa “versus”, gikorwa na Nzeyimana Luckman, uzwi nka Lucky ubwo uyu musore yavugaga ku rugendo rwe rwa muzika.

Bushali yavuze ko yatangiye gukora umuziki ku giti cye kubera ubuzima butari bworoshye yari arimo mbere yo guhura na Dominic Ngabonziza uzwi nka Dr. Nganji, uhagarariye inzu itunganya umuziki uyu muraperi abarizwamo, Green Ferri, nyuma agafata icyemezo cyo kuva muri korali.

Ati “Nigeze kwiheba mu muziki ntarahura na Producer Dr Nganji. Icyo gihe nari mvuye muri korali Maranatha. Hari ukuntu twagendaga dukura, bakaducutsa, bakadushyira mu makorali makuru. Njyewe ntabwo bancukije nari nkiri muto, ariko kubera ubuzima nari ndimo ndavuga nti korali yanyigishije ibintu byinshi, nanjye natangira umuziki ku giti cyanjye.”

Bushali ni umwe baraperi bari kwitwara neza muri iki gihe. Yatangiye umuziki mu mpera za 2013.

Amaze kumurika album ebyiri iyo yise ‘Ku gasima’ n’indi yamuritse muri Gashyantare mu 2018 yise ‘Nyiramubande’.

Izina rya Bushali The Trigger riherutse kuzamurwa cyane n’indirimbo yise ‘Nituebue’ yahuriyemo na B-Threy n’uwitwa Slum Drip.

Bushali wamamaye mu njyana ya Kinyatrap yaririmbye muri korali Maranatha ya ADEPR
Bushali wamamaye mu njyana ya Kinyatrap yaririmbye muri korali Maranatha ya ADEPR