Ni mu rubanza rwabaye kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 21 Gicurasi 2025, aho ubushinjacyaha bw’u Bufaransa bwatangaje ko busaba ko Aomar Ait Khedache, umugabo w’imyaka 68, ahanishwa igifungo cy’imyaka 10 kubera uruhare rukomeye akekwaho mu gikorwa cy’ubujura bwakorewe Kim Kardashian.
Gusa ubu Aomar Ait Khedache, uregwa kuba ari we wateguye ubujura, afite uburwayi bukomeye kuko ntacyo yumva na gato, ntashobora kuvuga neza, afite uburwayi bumutera kujya mu bwiherero buri saha ndetse agenda gahoro yishingikirije inkoni ndetse agaragaza intege nke cyane z’umubiri.
Iburanisha ku bujura bwakorewe Kardashian ririmo kubera mu rukiko rw’i Paris, aho abantu 10 baregwa kugira uruhare mu kwiba Kim Kardashian ibikoresho by’agaciro, birimo impeta y’isezerano ya diyama ifite agaciro ka miliyoni enye z’amadolari yari yarambitswe na Kanye West wahoze ari umugabo we, hamwe n’indi mirimbo; byose bifite agaciro ka miliyoni 10 z’amadolari.
Ubu bujura bwabaye ubwo Kim Kardashian yaterwaga n’abagizi ba nabi bambaye imyambaro ya polisi, bakamufatira mu cyumba cye cya hoteli mu ijoro ryo ku wa 3 Ukwakira 2016, ubwo yari yitabiriye ibirori bya Paris Fashion Week.
Icyo gihe bivugwa ko aba bagabo bamushyize mu mugozi, bakamufungira mu bwiherero bw’icyumba yari arimo.
Ubushinjacyaha buvuga ko Aomar Ait Khedache ari we wari uyoboye iryo tsinda ry’abajura, ndetse akaba yari afite uruhare mu itegurwa n’ishyirwa mu bikorwa ry’icyo gikorwa.
Mu gihe bamwe mu baregwa bemeye uruhare rwabo mu buryo butandukanye, uyu musaza we yahakanye ko yari ayoboye iryo tsinda. Gusa ubushinjacyaha buvuga ko hari ibimenyetso byinshi bigaragaza ko yari umuyobozi waryo.
Abakekwaho ubu bujura ni 10, ariko babiri gusa muri bo nibo bemeye icyaha, abandi umunani bavuga ko ari abere. Bari 11 ariko umwe mu bibye uyu mugore yitabye Imana.
Ubushinjacyaha bwasabye ko abandi baregwa bahabwa ibihano bigera ku myaka itandatu, bitewe n’uruhare buri wese yagize. Kim Kardashian, ubu w’imyaka 44, abamwunganira mu mategeko batangaje ko icyo gikorwa cyamugizeho ingaruka zikomeye cyane ku mutekano we no ku mibereho ye.
Ubwo yagaragaraga mu rukiko ku wa 13 Gicurasi 2025, Kim Kardashian, yavuze ko yatinye ko yaba yari agiye kwicwa n’aba bagabo.
Nubwo yagize ihungabana rikomeye bitewe n’icyo gikorwa, yagaragaje ko yababariye ababikoze. Abenshi mu bakekwaho ubwo bujura basigaye ari abasaza bafite imyaka iri hagati ya 60 na 70, ndetse mu itangazamakuru ryo mu Bufaransa bakunze kwitwa “abasaza b’abajura” cyangwa Grandpa robbers mu Cyongereza.
Umushinjacyaha Anne-Dominique Merville yabwiye urukiko ko benshi mu baregwa, bavuga ko ari abere ariko hari byinshi bigaragaza ko bakwiriye gukanirwa urubakwiye.
Ati “Ndabizi kandi namwe murabizi ko benshi mu baregwa bavuga ko ari abere. Ariko njyewe ndahamya ntashidikanya ko bose ari abanyabyaha. Bari bahishe mu maso, bambaye uturindantoki, bari baje kumufata ku ngufu no kumuboha. Nta bugwaneza bagize kuri Kim Kardashian cyangwa ku ushinzwe kwakira abantu muri hoteli yari arimo wari mu kazi.”
Biteganyijwe ko urubanza rusozwa mu mpera z’iki cyumweru, aho hitezwe ko urukiko ruzatangaza imyanzuro yarwo. Mu baregwa nta n’umwe ufunze. Uru rubanza rwatangiye ku wa 29 Mata 2025, rukaba ruyobowe n’abacamanza batatu n’abagize inteko y’abacamanza batandatu. Ruzasozwa ku wa 23 Gicurasi 2025.


TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!