Uyu muhanzi umaze umwaka umwe atangiye urugendo rwa muzika, iki gitaramo cye cyari gihanzwe amaso na benshi bakurikira imyidagaduro mu Rwanda bitewe n’inkuru zavuzwe kuri uyu muhanzi mu bihe bitandukanye.

Cyabereye muri Camp Kigali cyaranzwe n’amashimwe akomeye kuri Yago washimiye Imana n’itangazamakuru ryamubaye hafi mu kwamamaza iki gitaramo.

Cyarimo udushya twinshi ndetse Yago yashyigikiwe n’abahanzi barimo Zeo Trap , Bushali, Niyo Bosco, Aline Gahongayire, Double Jay , Kirikou Akili, MC DJ Phil Peter, itsinda rya Symphony Band na Sea Starz bamufashaga kuririmba.

Yago yahanutse ku rubyiniro

Yago ubwo yari ageze ku ndirimbo “Suwejo” umwe mu bakunzi be yaciye mu rihumye abashinzwe umutekano ajya ku rubyiniro aramuhobera biratinda bigera aho umwe mu bashinzwe umutekano amukurura bamanukana na Yago hasi.

Yago yakomeje kubuza uyu musore ushinzwe umutekano amusaba kureka uyu musore ariko ntiyabyumva bigera aho bahanuka bose.

Minisitiri Dr Utumatwishima yatashye atabonye Yago aririmba

Minisitiri w’Urubyiruko n’Iterambere ry’Ubuhanzi, Dr. Utumatwishima Jean Nepo Abdallah, watumiwe muri iki gitaramo yahageze kigitangira gusa yatashye adataramanye n’uyu muhanzi wamutumiye bitewe n’uko yagiye ku rubyiniro amasaha akuze hafi saa tanu n’igice.

Minisitiri Dr. Utumatwishima wari uherekejwe n’umuryango we, yari yaje muri iki gitaramo, asohoza isezerano yemereye Yago n’abakunzi b’umuziki ubwo yatangazaga ko azitabira.

Minisitiri w’Urubyiruko n’Iterambere ry’Ubuhanzi, Dr. Utumatwishima Jean Nepo Abdallah, yitabiriye ubutumire bwa Yago wamuritse album ye ya mbere
Minisitiri w’Urubyiruko n’Iterambere ry’Ubuhanzi, Dr. Utumatwishima Jean Nepo Abdallah, yitabiriye ubutumire bwa Yago wamuritse album ye ya mbere

Gushwana kwa Phil Peter n’abahanzi baturutse i Burundi

Muri iki gitaramo kandi, ubwo Double Jay yari ageze ku rubyiniro, yinubiye uko yacurangiwe na DJ Phil Peter kugera naho batumvikana ku ndirimbo amucurangira.

DJ Phil Peter wari uyoboye iki gitaramo yageze aho akura ku rubyiniro uyu muhanzi wari uturutse i Burundi acuranga indirimbo ya Yago “Suwejo” birangira Double Jay ahisemo kuva ku rubyiniro adasezeye.

Amakuru agera kuri IGIHE avuga ko Double Jay yageze mu Rwanda ategewe indege inshuro ebyiri dore ko iya mbere yabanje kumusiga bitewe na gahunda nyinshi yari afite kuri uyu munsi.

Kirikou Akili wari waje mu gitaramo avuye gufata impamyabumenyi y’amashuri yisumbuye, yageze ku rubyiniro atishimye abwira DJ Phil Peter ko ibyo ari gukora atari byiza.

Uyu muhanzi byageze aho aririmba indirimbo ya Jay Polly yise “Inshuti nyazo” akomereza kuri “Lala” gusa nayo yayirimbye igice kimwe ubundi ahita ava ku rubyiniro itarangiye gusa yashimiye abari baje gushyigikira Yago.

Yago yashimiye aba bahanzi baturutse i Burundi bakaza kumushyigira, ababwira ko ibyababayeho nta ruhare yabigizemo.

Yago yarakajwe bikomeye na Chris Easy

Yago yari yatumiye abahanzi bagera ku munani muri iki gitaramo cye cya mbere gusa cyagaragayemo batandatu.

Yago yavuze ko Levixone indege yagombaga kumuzana i Kigali yamusize bituma atabasha kwitabira iki gitaramo gusa ko yamwohereje amashusho yisegura ku banyarwanda bari bamutegereje.

Yago ubwo yari abajijwe ku cyatumye Chris Eazy ataza muri iki gitaramo, yanze kuripfana avuga ko nubwo atamwishyuye atari akwiriye gukinira ku gitaramo cye uko yiboneye.

Yagize ati “Niba wemeye gushyigikira umuntu, yego nta mafaranga nabahaye ariko aba basore narabashimiye ariko kugira ngo baguhe n’amashusho mato yamamaza igitaramo biba ari ibibazo.”

“Ibaze umuntu uri ku mpapuro zamamaza igitaramo akifata amashusho avuga ko kizaba ku itariki itandukanye n’iri kuri gahunda […] sinzi indirimbo umaze gukora uko zingana n’uko zakunzwe ku buryo wanyima akaboko.”

Gusinda kwa Mitsutsu kwatumye amanurwa ku rubyiniro nabi

Umunyarwenya akaba n’umukinnyi wa filime Mitsutsu ni umwe mu bitabiriye iki gitaramo gusa imyitwarire ye yatumye yibazwaho byinshi dore ko byageraga aho azamuka ku rubyiniro akaharyama kugera n’aho ahakurwa mu buryo budasa neza.

Benshi bavuze ko yari yanyoye agasembuye kenshi.

Yago yahaye impano ababyeyi be

Nyarwanya yashimiye ababyeyi be bose bari muri iki gitaramo, abaha impano y’ifoto ishushanyijeho Perezida Kagame.

Yago yavuze ko yabahaye iyi mpano bitewe n’uko afata umukuru w’igihugu, ko umubyeyi we rimwe na rimwe ajya amuha impanuro amubwira ko yiganye na Perezida Kagame bityo akamusaba kutamusebya.

Ati “Umukuru w’Igihugu ni umuntu ukomeye cyane kuri twe nk’abanyarwanda, ni ikigaragaza uko mufata, gusa umubyeyi wanjye ajya akunda kumpanura ambwira ko ntagomba kumusebya, kubera ko ngo yiganye na perezida kera, ni mu buryo bwo kumpa impanuro.”

Yago yasezeranyije ababyeyi be kuzabatuza i Kigali
Yago yasezeranyije ababyeyi be kuzabatuza i Kigali

Anita Pendo wari uyoboye igitaramo yagiye kitarangiye

MC Anita Pendo wari mu bayoboye iki gitaramo, yakiriye abahanzi babiri gusa Bushali na Zeo Trap ubundi ahita agenda saa tatu n’igice dore ko yari afite akandi kazi i Musanze.

Yahawe ikibanza

Yago yemerewe kuzahabwa ikibanza mu mujyi wa Kigali ku bwo kwitwara neza ku rubyiniro.

Ni ikibanza yahawe na Marshall Real Estate, sosiyete ikora ubucuruzi bw’inzu n’ibibanza hirya no hino mu Rwanda no hanze yarwo.

Umubyeyi wa Yago yashimiye abasore n'inkumi z'i Kigali  bakiriye umuhungu we mu bikorwa bitandukanye akora abasaba kurangwa n'urukundo
Umubyeyi wa Yago yashimiye abasore n'inkumi z'i Kigali bakiriye umuhungu we mu bikorwa bitandukanye akora abasaba kurangwa n'urukundo
Ni igitaramo benshi bari bazi ko kitaritabirwa
Ni igitaramo benshi bari bazi ko kitaritabirwa
Ndimbati ni umwe mu bari bagiye gushyigikira Yago
Ndimbati ni umwe mu bari bagiye gushyigikira Yago
Marshall Real Estate yemereye Yago ikibanza mu Mujyi wa Kigali
Marshall Real Estate yemereye Yago ikibanza mu Mujyi wa Kigali
Kirikou Akili yaririmbye indirimbo ya Jay Polly 'Inshuti nyazo' nyuma yo kubona ibibaye kuri mugenzi we Double Jay
Kirikou Akili yaririmbye indirimbo ya Jay Polly 'Inshuti nyazo' nyuma yo kubona ibibaye kuri mugenzi we Double Jay
Kirikou Akili yaririmbye indirimbo eshatu gusa  ahita ava ku rubyiniro
Kirikou Akili yaririmbye indirimbo eshatu gusa ahita ava ku rubyiniro
Issa New Boy yashimishije abantu bari bitabiriye
Issa New Boy yashimishije abantu bari bitabiriye
Umunyamakuru Uwihanganye  Fuadi yishimiye bikomeye kubona Yago amurika album ye ya mbere
Umunyamakuru Uwihanganye Fuadi yishimiye bikomeye kubona Yago amurika album ye ya mbere
Umunyarwenya akaba n'umukinnyi wa filime, Mitsutsu, yaragaraje imyitwarire yatangaje benshi
Umunyarwenya akaba n'umukinnyi wa filime, Mitsutsu, yaragaraje imyitwarire yatangaje benshi
Umuraperi Siti True Karigombe ni umwe mu bishimiye ibyo Yago yagezeho muri uyu mugoroba
Umuraperi Siti True Karigombe ni umwe mu bishimiye ibyo Yago yagezeho muri uyu mugoroba
Umunyarwenya Pazzo  yafashe amashusho y'urwibutso
Umunyarwenya Pazzo yafashe amashusho y'urwibutso
Wari umugoroba udasanzwe kuri Yago
Wari umugoroba udasanzwe kuri Yago
Yago ni ubwa mbere yari ageze ku rubyiniro nk'uru
Yago ni ubwa mbere yari ageze ku rubyiniro nk'uru
Abari bitabiriye batashye banyuzwe
Abari bitabiriye batashye banyuzwe
Yago ni ubwa mbere yari ageze ku rubyiniro nk'uru
Yago ni ubwa mbere yari ageze ku rubyiniro nk'uru
Yago yageze aho ahamagara Issa New Boy benshi bita (Inyogo ye) ku rubyiniro bitungura benshi
Yago yageze aho ahamagara Issa New Boy benshi bita (Inyogo ye) ku rubyiniro bitungura benshi
Yago yahanutse ku rubyiniro bitewe n'umufana wamusanganiye akamuhobera nyamara abashinzwe umutekano bo bagakomeza kumukurura
Yago yahanutse ku rubyiniro bitewe n'umufana wamusanganiye akamuhobera nyamara abashinzwe umutekano bo bagakomeza kumukurura
Yago yeretswe urukundo rukomeye ku nshuro ya mbere yari akoze igitaramo
Yago yeretswe urukundo rukomeye ku nshuro ya mbere yari akoze igitaramo
Yago yiyambaje ababyinnyi mu gususurutsa abari bitabiriye igitaramo cye
Yago yiyambaje ababyinnyi mu gususurutsa abari bitabiriye igitaramo cye
Zeo Trap yari aherekejwe n'abasore bagize itsinda rya Kavu Gang
Zeo Trap yari aherekejwe n'abasore bagize itsinda rya Kavu Gang
Zeo Trap, umwe mu baraperi  bakiri bato bahiriwe na 2023 yaririmbye muri iki gitaramo cya Yago
Zeo Trap, umwe mu baraperi bakiri bato bahiriwe na 2023 yaririmbye muri iki gitaramo cya Yago
Ababishoboye batahanye amashusho y'urwibutso kuri iki gitaramo cya mbere cya Yago
Ababishoboye batahanye amashusho y'urwibutso kuri iki gitaramo cya mbere cya Yago
Ababyeyi ba Yago bari baturutse i Tabagwe bagiye kumushyigikira
Ababyeyi ba Yago bari baturutse i Tabagwe bagiye kumushyigikira
Abakunzi b'umuziki bishimiye kubona intambwe Yago yateye mu gihe cy'umwaka umwe amaze mu muziki
Abakunzi b'umuziki bishimiye kubona intambwe Yago yateye mu gihe cy'umwaka umwe amaze mu muziki
Abitabiriye iki gitaramo batashye banyuzwe
Abitabiriye iki gitaramo batashye banyuzwe
Akanyamuneza kari kose ku bageze muri iki gitaramo cyabereye Camp Kigali
Akanyamuneza kari kose ku bageze muri iki gitaramo cyabereye Camp Kigali
Alyn Sano na Junior Rumaga bagiye gushyigikira Yago mu gitaramo cye cya mbere
Alyn Sano na Junior Rumaga bagiye gushyigikira Yago mu gitaramo cye cya mbere
Aline Gahongayire wari uherekejwe na Emmy Vox bishimiye gushyigikira Yago muri iki gitaramo cye cya mbere
Aline Gahongayire wari uherekejwe na Emmy Vox bishimiye gushyigikira Yago muri iki gitaramo cye cya mbere
Alyn Sano yishimiye kubona Yago ku rubyiniro
Alyn Sano yishimiye kubona Yago ku rubyiniro
Ange Dabijoux wagaragaye mu ndirimbo ya Yago yise 'Si Swing' yari muri iki gitaramo
Ange Dabijoux wagaragaye mu ndirimbo ya Yago yise 'Si Swing' yari muri iki gitaramo
Anita Pendo watangiye ayoboye iki gitaramo, yatashye kigeze hagati yerekeza i Musanze
Anita Pendo watangiye ayoboye iki gitaramo, yatashye kigeze hagati yerekeza i Musanze
Benshi batunguwe no kubona Issa New Boy ku rubyiniro  yari akandagiyeho bwa mbere
Benshi batunguwe no kubona Issa New Boy ku rubyiniro yari akandagiyeho bwa mbere
Bob Pro umwe mu batunganya indirimbo z'abahanzi batandukanye yari yagiye gushyigikira Yago
Bob Pro umwe mu batunganya indirimbo z'abahanzi batandukanye yari yagiye gushyigikira Yago
Bushali ni umwe mu bishimiwe cyane
Bushali ni umwe mu bishimiwe cyane
Bushali yageze ku rubyiniro ibintu bihindura isura
Bushali yageze ku rubyiniro ibintu bihindura isura
Bushali yerekanye itandukaniro
Bushali yerekanye itandukaniro
Double Ja yavuye ku rubyiniro atishyimye
Double Ja yavuye ku rubyiniro atishyimye
Double Jay ni umwe mu bahanzi baturutse hanze y'u Rwanda bagiye gushyigikira Yago
Double Jay ni umwe mu bahanzi baturutse hanze y'u Rwanda bagiye gushyigikira Yago
Emmy Vox ni umwe mu bahanzi bashya umwaka wa 2023 usize
Emmy Vox ni umwe mu bahanzi bashya umwaka wa 2023 usize
Element Elee watunganyije amajwi y' indirimbo 'Suwejo' yari yagiye gushyigikira Yago
Element Elee watunganyije amajwi y' indirimbo 'Suwejo' yari yagiye gushyigikira Yago
Ibyari muri iki gitaramo byanyuze abanyarwanda n'abanyamahanga bari bacyitabiriye
Ibyari muri iki gitaramo byanyuze abanyarwanda n'abanyamahanga bari bacyitabiriye
Iki gitaramo cyari cyiganjemo urubyiruko
Iki gitaramo cyari cyiganjemo urubyiruko
Ikoti Issa Newboy yaserukanye yarihawe na Rukundo Emmanuel uzwi nka [Emmy Nyawe]  mu biganiro bitandukanye kuri YouTube
Ikoti Issa Newboy yaserukanye yarihawe na Rukundo Emmanuel uzwi nka [Emmy Nyawe] mu biganiro bitandukanye kuri YouTube
Imyitwarire ya Mitsutsu yibajijweho byinshi
Imyitwarire ya Mitsutsu yibajijweho byinshi

Amafoto: Kwizera Hervé