Ni kimwe mu bitaramo umuryango wa Choeur International de Kigali usanzwe ukora kigamije kwishimana n’abakunzi bayo cyane cyane abafite abakunzi.

Iki gitaramo cyari kibaye ku nshuro ya karindwi, cyitabiriwe na Ambasaderi w’u Bubiligi mu Rwanda, Bert Versmessen akaba ari na we watanze impano zahawe couples eshatu zabashije gutsinda ibibazo byabajijwe.

Abari muri iki gitaramo bari babukereye, bambaye imyenda yo gusohokana yiganjemo amabara y’umutuku n’umweru nkuko bisanzwe bigenda ku munsi wa Saint Valentin.

Choeur International de Kigali yifashishije indirimbo zitandukanye z’urukundo zirimo ‘Kanjogera’ ya Massamba Intore, ‘Katerina’ ya Bruce Melodie , ‘Byanze’ ya Christopher Muneza, Nkumbuye Umwana ya Sebanani Andre n’izindi.

Uburyo Choeur International yaririmbye ihuza indirimbo ‘Katerina’ ya Bruce Melodie’ na 'Sibyo' ya Kitoko na Meddy byazamuye amarangamutima ya benshi.

Iki gitaramo cyabereye kuri Lemigo Hotel cyarimo umwitozo w’isuzumabumenyi witabiriwe na couples zitandukanye zirimo abamaranye imyaka 25 n’abari munsi yayo ndetse n’abafite gahunda yo kurwubaka.

Couples yahize izindi ni iya Kanyange Alphonsine na Senzoga Augustin bamaze igihe kinini babana yagize amanota 75%, ihabwa igihembo na Ambasaderi Bert Versmessen.

Hakozwe kandi umukino w’abakundana wakozwe n’abaririmbyi ba Choeur International de Kigali bikozemo couples y’umuhungu n’umukobwa, bifashisha indirimbo mu kubwirana amagambo meza y’urukundo.

Ubuyobozi bw’ Umuryango Choeur International et Ensemble Instrumental de Kigali buvuga buzakomeza gukora ibitaramo nk’ibi buri mwaka mu rwego rwo gushishikariza abantu kugira urukundo ruzira uburyarya kandi rufite intego ihamye.

Kurikira uko iki gitaramo cyagenze

Aba bana biga umuziki  muri Rwanda Rocks Music School, basusurukije abitabiriye

Abacuranzi ba Choeur International de Kigali  biganjemo abakibyiruka

Abana bagize itsinda rya Rwanda Rock banyuze benshi muri iki gitaramo

Abaririmbyi bagize Choeur International biremyemo Couple, bakina umukino wo kubwirana amagambo meza y'urukundo

Abaririmbyi bitwaza inyandiko zibafasha kuririmba neza indirimo ntagusobanya amajwi

Abasore bagize itsinda rya Bright Singers  nabo babarizwa muri Choeur International de Kigali

Akanyamuneza kari kose ku bitabiriye iki gitaramo Choeur International de Kigali  International yatanzemo impano ku bakundana

Ambasaderi  w’u Bubiligi mu Rwanda, Bert Versmessen  ashyikiriza igihembo Couple ya Kanyange Alphonsine na Senzoga Augustin

Abato ntibatanzwe muri iki gitaramo  cya Choeur International de Kigali

Benshi bahagurutse bataramana na Choeur International  bafatanya kubyina indirimbo Massamba Intore yise 'Kanjogera'

Byari kugorana utashye udafasha amashusho y'urwibutso

Choeur International de Kigali  International yatanze ibyishimo ku bakundana mbere y'uko binjira ku munsi wa Saint Valentin

Couple ya Intaramirwa Christelle na Karangwa Fabrice Fiance  nibo batsinze mu cyiciro cy'abatarashaka

Couple ya Kumenya Cassine  na Rwaburindi Jacelyne  niyo yatsinze mu  bamaranye igihe gito

Couple ya Kanyange Alphonsine na Senzoga Augustin niyo yahize izindi kuko yagize amanota 75%

Gatesi Liliane umaze amezi atandatu muri Choeur International yaririmbye indirimbo ' La vie en rose'

Girbert Nzayituriki  na  Cyuzuzo Grolia  bahuje imbaraga baririmba indirimbo yitwa ' Tonight'

Hari insakazamashusho nini zifasha abakurikiye igitaramo kumenya neza ibyo abaririmbyi baririmba

Iki gitaramo cyitabiriwe na Couples zitandukanye

Ibyishimo byari byose ku bitabiriye iki gitaramo

Indirimbo zuje amagambo y'urukundo zanyuze benshi mu bitabiriye iki gitaramo

Iki gitaramo kibaye ku nshuro ya Karindwi

Makuta Robert uyobora  Choeur International de Kigali yashimye abitabiriye

Byari ibyishimo ku bakundana bitabiriye iki gitaramo

Pacis Ndahiro yaririmbye indirimbo yitwa 'Vedro con Mio diletto' ivuga ku byishimo umukunzi azagira igihe  azabona uwo akunda yishimiye

Mbere y'uko umunsi wa Saint Valentine ugera abakundana babanje gusohokera muri iki gitaramo

Ubishiboye yatahanye ifoto y'urwibutso
Ubishiboye yatahanye ifoto y'urwibutso
Pacis Ndahiro yaririmbye indirimbo yitwa 'Vedro con Mio diletto' ivuga ku byishimo umukunzi azagira igihe  azabona uwo akunda yishimiye
Pacis Ndahiro yaririmbye indirimbo yitwa 'Vedro con Mio diletto' ivuga ku byishimo umukunzi azagira igihe azabona uwo akunda yishimiye
Uburyo  Choeur International yaririmbye indirimbo 'Kanjogera' ya Massamba Intore byanyuze benshi

Buri wese yifuzaga gucyura amashusho y'iki gitaramo

Si Abanyarwanda gusa bitabiriye iki gitaramo, n'abo hanze bafite abakunzi babasohokanyeyo

Amafoto: Habyarimana Raul

Video: William Bidibura Jules