Mu gihe habura amasaha make ngo abakundana bizihize umunsi wa Saint Valentin, Choeur International de Kigali yinjije abakunzi bayo n’abakundana mu mwuka w’uyu munsi binyuze mu gitaramo.
Ni kimwe mu bitaramo umuryango wa Choeur International de Kigali usanzwe ukora kigamije kwishimana n’abakunzi bayo cyane cyane abafite abakunzi.
Iki gitaramo cyari kibaye ku nshuro ya karindwi, cyitabiriwe na Ambasaderi w’u Bubiligi mu Rwanda, Bert Versmessen akaba ari na we watanze impano zahawe couples eshatu zabashije gutsinda ibibazo byabajijwe.
Abari muri iki gitaramo bari babukereye, bambaye imyenda yo gusohokana yiganjemo amabara y’umutuku n’umweru nkuko bisanzwe bigenda ku munsi wa Saint Valentin.
Choeur International de Kigali yifashishije indirimbo zitandukanye z’urukundo zirimo ‘Kanjogera’ ya Massamba Intore, ‘Katerina’ ya Bruce Melodie , ‘Byanze’ ya Christopher Muneza, Nkumbuye Umwana ya Sebanani Andre n’izindi.
Uburyo Choeur International yaririmbye ihuza indirimbo ‘Katerina’ ya Bruce Melodie’ na 'Sibyo' ya Kitoko na Meddy byazamuye amarangamutima ya benshi.
Iki gitaramo cyabereye kuri Lemigo Hotel cyarimo umwitozo w’isuzumabumenyi witabiriwe na couples zitandukanye zirimo abamaranye imyaka 25 n’abari munsi yayo ndetse n’abafite gahunda yo kurwubaka.
Couples yahize izindi ni iya Kanyange Alphonsine na Senzoga Augustin bamaze igihe kinini babana yagize amanota 75%, ihabwa igihembo na Ambasaderi Bert Versmessen.
Hakozwe kandi umukino w’abakundana wakozwe n’abaririmbyi ba Choeur International de Kigali bikozemo couples y’umuhungu n’umukobwa, bifashisha indirimbo mu kubwirana amagambo meza y’urukundo.
Ubuyobozi bw’ Umuryango Choeur International et Ensemble Instrumental de Kigali buvuga buzakomeza gukora ibitaramo nk’ibi buri mwaka mu rwego rwo gushishikariza abantu kugira urukundo ruzira uburyarya kandi rufite intego ihamye.
Kurikira uko iki gitaramo cyagenze
Aba bana biga umuziki muri Rwanda Rocks Music School, basusurukije abitabiriyeAbacuranzi ba Choeur International de Kigali biganjemo abakibyirukaAbana bagize itsinda rya Rwanda Rock banyuze benshi muri iki gitaramoAbaririmbyi bagize Choeur International biremyemo Couple, bakina umukino wo kubwirana amagambo meza y'urukundoAbaririmbyi bitwaza inyandiko zibafasha kuririmba neza indirimo ntagusobanya amajwiAbasore bagize itsinda rya Bright Singers nabo babarizwa muri Choeur International de KigaliAkanyamuneza kari kose ku bitabiriye iki gitaramo Choeur International de Kigali International yatanzemo impano ku bakundanaAmbasaderi w’u Bubiligi mu Rwanda, Bert Versmessen ashyikiriza igihembo Couple ya Kanyange Alphonsine na Senzoga AugustinAbato ntibatanzwe muri iki gitaramo cya Choeur International de KigaliBenshi bahagurutse bataramana na Choeur International bafatanya kubyina indirimbo Massamba Intore yise 'Kanjogera'Byari kugorana utashye udafasha amashusho y'urwibutsoChoeur International de Kigali International yatanze ibyishimo ku bakundana mbere y'uko binjira ku munsi wa Saint ValentinCouple ya Intaramirwa Christelle na Karangwa Fabrice Fiance nibo batsinze mu cyiciro cy'abatarashakaCouple ya Kumenya Cassine na Rwaburindi Jacelyne niyo yatsinze mu bamaranye igihe gitoCouple ya Kanyange Alphonsine na Senzoga Augustin niyo yahize izindi kuko yagize amanota 75%Gatesi Liliane umaze amezi atandatu muri Choeur International yaririmbye indirimbo ' La vie en rose'Girbert Nzayituriki na Cyuzuzo Grolia bahuje imbaraga baririmba indirimbo yitwa ' Tonight'Hari insakazamashusho nini zifasha abakurikiye igitaramo kumenya neza ibyo abaririmbyi baririmbaIki gitaramo cyitabiriwe na Couples zitandukanyeIbyishimo byari byose ku bitabiriye iki gitaramoIndirimbo zuje amagambo y'urukundo zanyuze benshi mu bitabiriye iki gitaramoIki gitaramo kibaye ku nshuro ya KarindwiMakuta Robert uyobora Choeur International de Kigali yashimye abitabiriyeByari ibyishimo ku bakundana bitabiriye iki gitaramoPacis Ndahiro yaririmbye indirimbo yitwa 'Vedro con Mio diletto' ivuga ku byishimo umukunzi azagira igihe azabona uwo akunda yishimiyeMbere y'uko umunsi wa Saint Valentine ugera abakundana babanje gusohokera muri iki gitaramoUbishiboye yatahanye ifoto y'urwibutsoPacis Ndahiro yaririmbye indirimbo yitwa 'Vedro con Mio diletto' ivuga ku byishimo umukunzi azagira igihe azabona uwo akunda yishimiyeUburyo Choeur International yaririmbye indirimbo 'Kanjogera' ya Massamba Intore byanyuze benshiBuri wese yifuzaga gucyura amashusho y'iki gitaramoSi Abanyarwanda gusa bitabiriye iki gitaramo, n'abo hanze bafite abakunzi babasohokanyeyo
Ibitekerezo 0