00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ubwiza bw’inzu Isimbi Alliance yujuje mu Mujyi wa Kigali (Amafoto)

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 20 Ukwakira 2022 saa 11:03
Yasuwe :

Umukinnyi wa filime, Isimbi Alliance uzwi nka Alliah Cool kuri ubu ari mu byishimo nyuma yo kuzuza no kwimukira mu nzu ye iri mu Karere ka Gasabo.

Isimbi yujuje iyi nzu mu Karere ka Gasabo i Kibagabaga, kamwe mu duce two guturamo tugezweho mu Mujyi wa Kigali.

Kuva yatangira kubaka iyi nzu, Isimbi yagerageje kubigira ibanga kugeza umunsi ayimukiyemo. Kuri ubu amakuru ahamya ko ibyumweru bigiye kuba bibiri ayimukiyemo.

Isimbi asanzwe ari umukinnyi wa filime uherutse gukora iyitwa ‘Alliah The Movie’ yanamuhesheje amasezerano muri sosiyete ikora ibijyanye na sinema muri Nigeria yitwa ‘One percent International’ ubu iri kumukorera indi yitwa ‘Accidental Vacation’.

Iyi filime nshya ya Isimbi yayikoranye n’ibyamamare nka Anita Alaire Afoke Asuoha uzwi nka Real Warri Pikin, Venita Akpofure wamenyekanye ubwo yitabiraga Big Brother ku nshuro ya kane.

Hari kandi Richard Mofe-Damijo w’imyaka 60 umaze igihe kinini mu ruganda rwa sinema muri Nigeria. Uyu yamenyekanye muri filime nka “Hostages” , “Scores to Settle”, “The Wedding Party 2”, “God Calling”, “Love Is War”, “King of Boys: The Return of the King” n’izindi.

Iyi filime izagaragaramo n’abandi benshi batandukanye bazwi cyane muri Nigeria barimo Roxy Antak wamenyekanye muri “Seven and a Half Dates” ukinana na Alliah Cool ari umukunzi we.

Isimbi Alliance uzwi nka Alliah Cool ni umwe mu bakinnyi ba filime uyu munsi bitandukanyije no gukodesha yimukira mu nzu ye nziza
Iyi nzu uyirebeye ku ruhande bigaragara ko atari nto habe na gato
Inzu ya Isimbi uyifotoreye mu marembo yinjira mu gipangu
Inzu ya Isimbi uyifotoreye inyuma ureba mu gikari
Iyi nzu ya Alliah iherereye i Kibagabaga
Iyi nzu ifite piscine yanditsemo amazina ya Alliah

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .