The Mane yavuze ku igenda rya Safi no ku kwirukanwa kwa Jay Polly

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 15 Mutarama 2020 saa 08:34
Yasuwe :
0 0

Hashize iminsi havugwa amakuru y’igisa n’isenyuka ry’inzu ifasha abahanzi ya The Mane nyuma y’aho abari ibikomerezwa, Safi Madiba na Jay Polly bayiyomoyeho bayishinja kutubahiriza amasezerano bagiranye.

Jay Polly yavuze ko nka 90% by’ibyo bemeranyije ubwo batangiraga imikorere, bitubahirijwe bityo ko “ibitarakozwe mu mwaka tumaranye sinizeye ko bizakorwa nyuma”.

Ni ko bimeze no kuri Niyibikora Safi uzwi nka Safi Madiba wavuze ko umwanzuro wo kuva muri iyi nzu ushingiye ku kuba hari amasezerano atarubahirijwe.

Mu kiganiro Gahunzire Aristide ureberera inyungu za The Mane yemeje ko kuba baratandukanye na Safi Madiba ndetse na Jay Polly nta gihombo na kimwe abibonamo cyane ko hari abandi bahanzi.

Ubwo umwuka mubi watangiraga gututumba, The Mane yasohoye itangaza risaba abantu bose kutongera gukoresha ibihangano bimwe bya Safi kuko atabifiteho uburenganzira ahubwo ko biri mu maboko y’iyi nzu, gusa uyu muhanzi yari yaramenye ubwenge hakiri kare ajya kubyandikisha muri RDB nk’umutungo we bwite.

The Mane yavuze ko uyu muhanzi yabikoze abaciye inyuma ariko bagiye gukora ibishoboka byose bagasubirana uburenganzira bwabo.

Gahunzire yagize ati “Dufite uburyo turi kubikoramo uko byagenda kose ibihangano si ibye, hari ibimenyetso dufite. We yarabyandikishije nk’umuhanzi ariko natwe dufite uburyo tugomba kubigenza. Hari amategeko nyine ubwo azakurikizwa.”

Yavuze ko ibyo Safi Madiba yakoze ari icyaha gishobora guhanwa n’amategeko mu gihe baba batumvikanye banamujyana mu nkiko.

Gahunzire yavuze ko bataratangira kuganira na Safi Madiba ariko biri mu nzira ku buryo habanza ibiganiro bityo byazananirana bikazaba ari bwo habaho ibyo kwiyambaza izindi nzego.

Ku kibazo cya Jay Polly, Gahunzire yavuze ko uyu muraperi atasezeye muri The Mane nk’uko byakunze kuvugwa ahubwo ko aribo bamwirukanye.

Basanga kuba uyu muraperi yagenda nta kibazo babibonamo ahubwo byaba igisubizo kuko byanaha abandi bahanzi bakiri bato amahirwe.

Abajijwe niba hari icyo bishyuza Jay Polly, yagize ati “ Ni ibintu tugomba kwicara tukaganira, gusa birahari. Twe ntacyo tumugomba.”

Reba ikiganiro twagiranye na Gahunzire ureberera inyungu za The Mane

Gahunzire Aristide ureberera inyungu za The Mane yavuze ko nta gihombo bagize giturutse ku kuba Jay Polly na Safi batakibarizwa muri iyi nzu

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .