Ni ikamba rihabwa umwe mu bakobwa b’abirabura muri iyo Leta. Iri kamba rigiye gutangwa ku nshuro ya gatanu kuko byatangiye mu 2018.

Sandra Elyse Ishimwe ahatanye n’abakobwa barimo uwo mu Burundi, Ghana, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo[RDC], Tanzania, Sierra Leone, Nigeria na Kenya.

Sandra Elyse Ishimwe uhagarariye u Rwanda muri iri rushanwa afite imyaka 23 ubu aba muri mu Mujyi wa Phoenix muri Arizona.

Yavukiye mu karere ka Nyaruguru aba ari naho akurira. Ni umwana wa kabiri mu muryango w’abana bane iwabo babyaye.

Ubwo yari akiri muto, yabonye amahirwe yo kujya kwiga mu Bushinwa nyuma aza kuhava ajya kuba muri British Guiana muri Amerika y’Amajyepfo. Nyuma nibwo yaje kujya muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika muri Arizona ari naho aba kugeza ubu.

Akunda gutembera, kunguka inshuti nshya, gusoma ibitabo ndetse no kuzamuka imisozi. Ubu ari kwiga ibijyanye no kumurika imideli ndetse no gukina filime muri John Casablancas Modeling & Acting Agency. Arimo no kwiga icyiciro cya kabiri cya kaminuza mu bijyanye n’ubuzima.

Uyu mukobwa avuga neza Ikinyarwanda, Igishinwa, Icyongereza ndetse n’Igifaransa.

Mu 2019 Umutoni Joyeuse ukomoka mu Rwanda, yagizwe igisonga cya mbere cya Miss Africa Arizona. Uyu yari afite umushinga ujyanye no gukorera ubukangurambaga abana b’abakobwa bo muri Afurika yose bakunze guhura n’ihohoterwa.

Irushanwa ry’uyu mwaka ryatangiye mu Ukuboza umwaka ushize rizasozwa muri Mata uyu mwaka.

Gutora Sandra Elyse Ishimwe bisaba kwishyura amadorali abiri. Ushaka guha amahirwe uyu mukobwa uhagarariye u Rwanda Wakanda hano: https://www.votesforme.net/delegate/miss-rwanda-2022/

Irushanwa Ishimwe Elyse Sandra  arimo rizarangira muri Mata 2022
Irushanwa Ishimwe Elyse Sandra arimo rizarangira muri Mata 2022
Ishimwe arifuza ikamba rya Miss Africa Arizona 2022
Ishimwe arifuza ikamba rya Miss Africa Arizona 2022
Ishimwe amaze imyaka aba muri Amerika
Ishimwe amaze imyaka aba muri Amerika
Ishimwe ari mu bakobwa umunani bageze mu cyiciro cya nyuma cya Miss Africa Arizona 2022
Ishimwe ari mu bakobwa umunani bageze mu cyiciro cya nyuma cya Miss Africa Arizona 2022
Anny Cynthia Habonimana wo mu Burundi ari mu bahanganiye iri kamba
Anny Cynthia Habonimana wo mu Burundi ari mu bahanganiye iri kamba
Bernadette Amofa ukomoka muri Ghana ari mu bahatanye
Bernadette Amofa ukomoka muri Ghana ari mu bahatanye
Dorcas Sanginga ukomoka muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ari guhatanira ikamba na we rya Miss Africa Arizona
Dorcas Sanginga ukomoka muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ari guhatanira ikamba na we rya Miss Africa Arizona
Eunice Orji uhagarariye Nigeria
Eunice Orji uhagarariye Nigeria
Fatuma Osma uhagarariye Tanzania muri Miss Africa Arizona
Fatuma Osma uhagarariye Tanzania muri Miss Africa Arizona
Ishimwe ari kwiga ibijyanye no gukina filime no kumurika imideli
Ishimwe ari kwiga ibijyanye no gukina filime no kumurika imideli
Ishimwe mu byo akunda harimo gusoma ibitabo no kunguka inshuti nshya
Ishimwe mu byo akunda harimo gusoma ibitabo no kunguka inshuti nshya
Ishimwe n'abo bahanganye bari mu cyiciro cyo gutora hifashishijwe internet
Ishimwe n'abo bahanganye bari mu cyiciro cyo gutora hifashishijwe internet
Ishimwe yavukiye muri Nyaruguru mu ntara y'Amajyepfo
Ishimwe yavukiye muri Nyaruguru mu ntara y'Amajyepfo
Joanne Kawira ukomoka muri Kenya ari mu bakobwa bahatanye
Joanne Kawira ukomoka muri Kenya ari mu bakobwa bahatanye
Kadiatu Kamara ukomoka muri Sierra Leone ari mu bahataniye iri kamba
Kadiatu Kamara ukomoka muri Sierra Leone ari mu bahataniye iri kamba
Sandra Elyse Ishimwe ari mu bakobwa bageze mu cyiciro cya nyuma cy'iri rushanwa
Sandra Elyse Ishimwe ari mu bakobwa bageze mu cyiciro cya nyuma cy'iri rushanwa
Sandra Elyse Ishimwe uhagarariye u Rwanda muri Miss Africa Arizona
Sandra Elyse Ishimwe uhagarariye u Rwanda muri Miss Africa Arizona
Sandra Ishimwe yavuye mu Rwanda agiye kwiga
Sandra Ishimwe yavuye mu Rwanda agiye kwiga