Iri rushanwa ryitabiriwe n’abakobwa batanu ndetse n’abahungu batanu ryatangiye kuri uyu wa 25 Mutarama 2023 rikazarangira ku wa 27 Mutarama 2023 hamenyekana uwegukana ikamba n’ibisonga bye.
Miss Bright INES agiye gutorwa ku nshuro ya gatatu mu gihe Mister Bright INES ari inshuro ya kabiri agiye gutorwa.
Abakobwa bahataniye ikamba rya Miss Bright INES 2023 barimo, Mutesi Sarah , Agahozo Mubiligi Joana Desire, Isimbi Keilla, Hanan Kizungu na Ineza Uwase Nancy.
Abasore bahataniye ikamba rya Mister Bright INES 2023 ,barimo Manzi Aubin, Ishimwe Rene, Daniel Joseph Twong, Khalid Mahamat Nour Kosserimi na Sangwa Briton Micheal.
Horry Nobel Muhizi ushinjwe itangazamakuru n’imenyekanisha bikorwa ry’iri rushanwa yatangarije IGIHE ko biteguye iki gikorwa kiba ngarukamwaka muri INES-Ruhengeri.
Ati “Miss na Mister Bright INES ni umwanya mwiza ku banyeshuri wo kumurika imishinga n’impano byabo kuburyo abakeneye abatera nkunga bashobora kuba babona binyuze muri iri rushanwa.”
Abajijwe ku bijyanye no kuba mu Rwanda amarushanwa amwe n’amwe y’ubwiza asa n’ayahagaze muri iki gihe, Nobel Muhizi avuga ko bo nta kibazo bafite iri rushanwa rigomba kuba.
Yakomeje agira ati “Twe nta kibazo gihari gahunda twamaze kuyitegura no kuyimurikira ubuyobozi, ubu ngubu gutora ku bahataniye ikamba byamaze gutangira.”
“Ubu hagiye gukurikiraho umwiherero uzagaruka ku bikorwa birimo gusura ibice bitandukanye by’igihugu no guhugura abahatana ku buryo banoza imishinga yabo kugira ngo bazayimurike imeze neza.”
Gutora abahataniye ikamba rya Miss & Mister Bright INES byatangiye kuri uyu wa 25 Mutarama 2023, aho abatora basabwa kunyura hano.
Umwaka ushize Tumukunde Ornella ni we wegukanye ikamba ry’umukobwa uhiga abandi Miss Bright INES 2022.
Ikamba rya Rudasumbwa (Mister Bright INES 2022) wari utowe bwa mbere muri iyi kaminuza yabaye Bagumako Vero Daniel.











TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!