Umuherwe Jeff Bezos washinze Amazon na Lauren Sánchez wamamaye mu itangazamakuru, basoje ibirori by’ubukwe bwabo byaberaga mu Mujyi wa Venice mu Butaliyani byitabiriwe n’ibyamamare.
Ni mu birori byabaye nyuma yo gushyingiranwa mu bukwe bwabereye ku kirwa cya San Giorgio Maggiore mu Mujyi wa Venice mu Butaliyani, ku wa Gatanu tariki 27 Kamena 2025.
Jeff Bezos na Lauren Sánchez basoje ibirori by’ubukwe bwabo mu gitaramo cyabaye ku wa 28 Kamena. Ibi birori byari byahawe intero y’ibirori by’imyambaro yo kurarana ibyo mu cyongereza bari bise “pajama-themed party”.
Ibi birori biherekeza ubukwe bwamaze iminsi itatu, byitabiriwe na benshi mu byamamare byitabiriye ibirori by’ubukwe bwe harimo Ivanka Trump, Kris Jenner, Kim Kardashian, Leonardo DiCaprio, Oprah Winfrey, Orlando Bloom, Sydney Sweeney, Jessica Alba, Bill Gates, Brooks Nader n’abandi benshi.
Byitezwe ko Jeff Bezos na Lauren Sánchez bazahita berekeza mu kwezi kwa buki.
Orlando Bloom ni umwe mu batumiwe muri ubu bukwe bwamaze iminsi itatuSánchez yagaragazaga ko yanyuzwe n'ibirori we n'umugabo we bakoreye mu ButaliyaniUsher yaririmbye mu birori byashyize akadomo ku bukwe bwa Jeff Bezos n'umugore weOprah Winfrey ni umwe mu bari bizihiwe mu birori bya Jeff Bezos na Lauren SánchezOprah Winfrey, Kris Jenner na Gayle King bafotowe bishimiye ibirori bya Jeff Bezos na Lauren SánchezLeonardo DiCaprio ntabwo yigeze ashaka kugaragaza isura ye mu bukwe bwa Jeff Bezos na Lauren SánchezNtabwo aho Jeff Bezos na Lauren Sánchez bazajya kurira ukwa buki haramenyekanaKu munsi w'ubukwe ni uku Jeff Bezos n'umugore we bari bambayeLauren Sánchez na Jeff Bezos basoje ibirori by'iminsi itatu bakoreye mu ButaliyaniKendall Jenner ni umwe mu bari bitabiriye ubukwe bwa Jeff Bezos na Lauren SánchezKylie Jenner ni uku yari yaserutse mu birori biherekeza ubukwe bwa Jeff Bezos n'umugore weUbukwe bwa Jeff Bezos na Lauren Sánchez bwiswe ubw'ikinyejanaAkanyamuneza kari kose kuri Jeff Bezos nyuma yo kurushinga na Lauren SanchezBezos na Sánchez bacurangiwe na DJ Cassidy
Ibitekerezo 0