Yabigarutseho mu nama mpuzamahanga ya World Audio Visual & Entertainment Summit (WAVES), iri kubera i Mumbai mu Buhinde.
Ihuza abayobozi mu nzego zitandukanye, abahanzi, impuguke mu by’itangazamakuru, ikoranabuhanga n’imyidagaduro baturutse hirya no hino ku Isi.
Yatangiye ku wa 01 Gicurasi 2025 ikazasozwa ku wa 04 Gicurasi 2025. Yatangijwe ku mugaragaro na Minisitiri w’Intebe w’u Buhinde, Narendra Modi.
Minisitiri Utumatwishima yitabiriye iyo nama ari kumwe na Ambasaderi w’u Rwanda mu Buhinde Jacqueline Mukangira.
Iyi ifatwa nk’urubuga rw’ingenzi rwo kwerekana impinduka zikomeje kuba mu rwego rw’itangazamakuru n’imyidagaduro ku Isi.
Minisitiri Utumatwishima ni umwe mu bitabiriye kimwe mu bice bikomeye by’iyo nama cyiswe ‘Global Media Dialogue (GMD)’, aho abaminisitiri b’ibihugu bitandukanye baganiriye ku ruhare rw’itangazamakuru n’imyidagaduro mu iterambere, ubufatanye no kubaka amahoro arambye ku Isi.
Muri iki kiganiro, Minisitiri Utumatwishima yerekanye uko u Rwanda rwagize amateka akomeye yerekana uburyo itangazamakuru n’ubuhanzi bifite imbaraga zidasanzwe, zishobora gusenya cyangwa kubaka.
Ati “Mu 1994, itangazamakuru ryakoreshejwe mu buryo bubi, rigira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi. Ariko nyuma y’ayo mateka mabi, twahinduye umurongo, dukoresha inkuru, umuziki, ikinamico na za filimi mu kongera kubaka icyizere, kubungabunga amateka no gushimangira ubumwe.”
Yavuze ko urubyiruko ruri kwifashisha imbuga nka Tik Tok na YouTube mu kwerekana mateka ya nyayo y’igihugu.
Ikindi yavuze ni uko hari ingamba u Rwanda rwashyizeho mu gukomeza guteza imbere izo nzego, zirimo gushyiraho Rwanda Film Office ifasha ibikorwa bya sinema by’imbere mu gihugu n’iby’amahanga no kubaka urwego ruhamye rw’ubuhanzi n’umuco.
Yagaragaje ko u Rwanda rwashyizeho Minisiteri y’Urubyiruko n’Iterambere ry’Ubuhanzi igamije kuyobora neza uru rwego no kuruteza imbere mu buryo bwihariye.
Yerekanye ko binyuze muri Politiki y’Iterambere ry’Inganda z’Ubuhanzi, Leta iri gushora imari mu burenganzira ku bihangano n’umutungo bwite mu by’ubwenge, gutera inkunga imishinga y’ubuhanzi no gushyigikira ibihangano byiteguye kugera ku masoko yo mu mahanga.
Avuga ko nubwo ikoranabuhanga rigezweho rifasha mu gukora ibintu ku rwego ruhambaye, hari n’imbogamizi ryazanye, ariko Leta yashyizeho uburyo bwo kurikoresha ntawe rihutaje mu byo yaba akora byose.
Ati “Ni yo mpamvu twashyize imbere ikoreshwa rya ‘AI’ mu buryo buboneye, ubumenyi ku itangazamakuru, ndetse n’ingamba zizatuma harengerwa inyungu z’abahanzi n’abarebwa n’ibihangano. Ibi byose bigamije guteza imbere udushya dutekerejweho neza, twubaha uburenganzira bwa buri wese kandi twubaka sosiyete ifite amakuru yizewe.”
Yasoje ashishiriza abitabiriye iyi nama gahunda ya “Visit Rwanda” ababwira gusura u Rwanda bakareba ubwiza bwarwo, abahanzi barurimo bakanibera abahamya b’uburyo igihugu kiri gutera imbere mu buryo bwihuse.




TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!