Mu iserukiramuco Berlinale uyu mwaka u Rwanda rwarahagarariwe ndetse hanagenwa umwanya wo kuruhangaho amaso wiswe “Rwanda Focus”.
Rwanda Focus yabaye ku munsi w'Icyumweru uheruka yateguwe n’intara yo mu Budage ya Rhenanie Palatinat ifitanye umubano wihariye w’igihe kirekire n’u Rwanda. Muri iki gikorwa cyari cyitabiriwe n’abantu batandukanye habayeho kuganira kuri sinema nyarwanda n’igihugu muri rusange.
Ntabwo iri serukiramuco riri kuba ku nshuro yaryo ya 66 ryitabiriwe n'Abanyarwanda benshi, dore ko abaririmo bakomoka mu rwagasabo babarirwa ku myanya y'intoki. Nubwo Berlinale igerwamo n'umugabo hagasiba undi, uyu mwaka yitabiriwe na bane mu bazwi cyane muri sinema nyarwanda.
Muri bo hari Clementine Dusabejambo kuri ubu ufite imyaka 29, Engineer mu birebana na Electronic n'itumanaho waje kwihebera sinema bya kimwuga.
Muri filime amaze gutunganya kugeza ubu iyamenyekanye cyane ku rwego rw'isi ni iyitwa "Lyiza", yerekanwe mu ma serukiramuco akomeye nka Tribeca, muri Tuniziya, muri Aziya n'ahandi. Ari mu bakobwa bacye bamaze kwigaragaza nk'abatunganya filime (producers) b'abahanga mu Rwanda.

Undi mu bitabiriye Berlinale baturutse mu Rwanda ni Jolie Claudine Murenzi, ukunze kuyobora ibijyanye n'ubugeni muri filime zitandukanye zirimo iheruka y'Umunya-Pologne Joanna Kos-Krauze izasohoka uyu mwaka yiswe "Birds Are Singing in Kigali", cyangwa se "Africa United" ya Eric Kabera.
Ni umwe mu bakuriye Rwanda Film Festival uyu mwaka, kuri ubu ari no mu bategura Nepad Film Festival nayo izabera mu Rwanda. Aheruka kandi gukina muri "Muganga", filime y'uruhererekane itarasohoka.
Eric Kabera nka kizigenza muri sinema nyarwanda ntiyabura mu iserukiramuco nka Berlinale. Ni we washinze Rwanda Cinema Centre akaba n'umuyobozi wa Kwetu Film Institute, hari kandi na Kennedy Mazimpaka [Se w'umunyarwenya Arthur Nkusi], umwe mu bakinnyi b’ibanze bagaragara muri film "Kinyarwanda" yegukanye ibihembo bitari bicye birimo n'ibyo yakuye mu iserukiramuco rya sinema rya Sundance.
Mu kiganiro cyihariye IGIHE yagiranye na Jolie Claudine Murenzi, yadutangarije ko "Ntako bisa kubona mu iserukiramuco mpuzamahanga nka ririya habonekamo umwanya wo kuganira ku Rwanda, kuko bitanga isura nyayo y'igihugu", ati "Biduhesha ishema cyane kugaragariza abanyamahanga ishusho ikwiye y'igihugu cyane rimwe na rimwe uba usanga batari bafite."
Iserukiramuco Berlinale ryatangiye gutegurwa mu mwaka wa 1951 mu Budage, buri mwaka ribera i Berlin. Uyu mwaka mu byamamare byitabiriye Berlinale harimo George Clooney, Meryl Streep ukuriye akanama nkemurampaka, Ethan na Joel Coen bakoze filime isekeje yiswe "Hail,Caesar!", Daniel Brühl n'abandi.





Ibitekerezo 0