00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Tyler ICU ugezweho muri Afurika y’Epfo agiye gutaramira i Kigali

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 1 May 2025 saa 09:42
Yasuwe :

Umunyafurika y’Epfo Austin Khulani Baloyi umaze kumenyekana nka Tyler ICU mu kuvanga imiziki no gutunganya indirimbo, ategerejwe i Kigali mu gitaramo yatumiwemo.

Tyler ICU ategerejwe mu gitaramo cyiswe ’Fuego Fest’ cyateguwe na Evolve Music Group Ltd yagiye itegura ibindi bitandukanye mu Rwanda na Groove Kigali. Iki gitaramo giteganyijwe kuba ku wa 30 Gicurasi 2025, muri Kigali Universe.

Uyu musore yashyizwe ku rutonde asimbura mugenzi we Vigro Deep bakomoka mu gihugu kimwe, wari watangajwe mbere ko ariwe uzataramira mu Rwanda, ariko hakaza kuvuka ibibazo byatumye atazaboneka muri aya matariki y’igitaramo.

Aba-DJs bo mu Rwanda bazacuranga muri iki gitaramo barimo DJ June na DJ Inno bari mu bagezweho mu tubyiniro i Kigali.

Tyler ICU azanzwe atunganya indirimbo (Producer) yakoze izirimo “Good For That” ya Cassper Nyovest ndetse na “Banyana” ya DJ Maphorisa. Yatangiye kwamamara mu 2020 ubwo yakoraga indirimbo ye yise “Bella Ciao” yakoranye na Nicole Elocin, DJ Maphorisa na Kabza de Small.

Izindi ndirimbo ze ziharawe muri iyi minsi ni iyo yise “Mnike” yahuriyemo na Tumelo_za, DJ Maphorisa, Nandipha808, Ceeka RSA na Tyron Dee, “Dalie” yahuriyemo na Kamo Mphela, Khalil Harrison na Baby S.O.N, “Ebasini” yahuriyemo na Leemckrazy, Tman Xpress, Ceeka RSA,Visca, AL Xapo na Sjavas DaDeejay n’izindi.

Uyu musore w’imyaka 36 ukundwa na benshi mu njyana y’Amapiano yavukiye Tembisa muri Johannesburg yinjiye muri muzika mu 2006. Ubusanzwe abarizwa mu itsinda ry’ababahanzi bayoborwa na DJ Maphorisa muri sosiyete yise Blaqboy Music Label.

Tyler ICU si ubwa mbere agiye kuza mu Rwanda kuko yahaherukaga mu gitaramo cyabereye muri Atelier du Vin mu 2023, yahuriyemo n’abandi bavanga imiziki bakomeye i Kigali.

Kwinjira muri iki gitaramo cye kizaba mu mpera za Gicurasi bizaba ari 10.000 Frw mu myanya isanzwe na 15.000 Frw muri VIP. Amatike ari kugurwa unyuze hano https://fuegofiesta.hustlesasa.shop/

Reba zimwe mu ndirimbo za Tyler ICU

Tyler ICU agiye kongera gutaramira mu Rwanda
Tyler ICU ategerejwe mu guitaramo kizasoza Gicurasi uyu mwaka

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .