Uwimana yavuze ko yakuze akunda inyama z’ingurube ariko adakunda kuzireba. Nyuma ngo yibajije impamvu akunda kurya inyama zazo ariko atazikunda mu buryo bwo kuzireba cyangwa kuzorora.
Korora ingurube ni umushinga Uwimana yinjiranye mu irushanwa rya Miss Rwanda mu 2022. Icyo gihe yasobanuye ko aya matungo ari amwe mu byihutisha iterambere bitewe n’uburyo yororoka, anemeza ko nizimara kumuteza imbere azafasha bagenzi be bafite ubumuga nk’ubwe.
Ubu afite ingurube 20 yoroye ubariyemo n’izo yoroje abafite ubumuga.
Reba Ikiganiro twagiranye na Uwimana Jeannette ku bworozi bwe
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!