Indirimbo ‘Azabatsinda’ ni imwe mu zikunzwe ndetse ziri gukoreshwa mu bikorwa byo kwamamaza Umukandida w'Umuryango FPR Inkotanyi ku mwanya w'Umukuru w'Igihugu, Paul Kagame. Ni indirimbo yahanzwe n’Itorero ‘Indashyikirwa mu Mihigo’ ryo mu Karere ka Kamonyi, Umurenge wa Nyamiyaga, Akagali ka Kidahwe.
Musengimana Beatha wayihanze ahamya ko ari intsinzi yahanuye, akaba yarayihanze mu gicuku ubwo yari yicuye agatekereza indirimbo yumva yazifashishwa mu kwamamaza Umukandida w'Umuryango FPR Inkotanyi ku mwanya w'Umukuru w'Igihugu, akabona kugira igitekerezo cyo kuyihanga.
Iri torero ni rimwe mu bahanzi bari batumiwe mu Karere ka Muhanga ubwo umukandida wa FPR Inkotanyi yahiyamamarizaga.
Iri torero rimaze umwaka umwe gusa rishinzwe nk'uko IGIHE yabitangarijwe na Musengimana Beatha waritangije mu 2023.
Uyu mugore yavuze ko yakuranye impano yo kubyina, ibyatumye akurira mu matorero atandukanye by’umwihariko akaba yaranyuze no mu Itorero ry’Akarere ka Kamonyi.
Mu gihe Musengimana yari amaze kwimukira mu Kagali ka Kadaho aho yubatse, inganzo yakomeje kumukirigita atangira gushakisha abo bafatanya, aza guhura n'Itorero bakorana mu 2023.
Ati “Hari ku itariki ya 4 Nyakanga 2023 ubwo Akagali kacu kakiraga Guverineri w’Intara y’Amajyepfo wari ugiye kudufungurira amazi meza, mu kwitegura ibi birori rero bansabye gushaka abantu bazasusurutsa abashyitsi […] uwo munsi nibwo twatangiye kubyina duhita dufata icyemezo cyo gukomeza Itorero.”
Azabatsinda yayihanze mu gicuku yicuye
Musengimana avuga ko indirimbo ‘Azabatsinda’ yayihanze mu gicuku yicuye akibaza ibihangano bazifashisha mu gihe cyo kwamamaza Perezida Kagame wari waremejwe nk’Umukandida wa FPR Inkotanyi.
Ati “Twitegura aya matora y’Umukuru w’Igihugu nararyamye ntekereza neza, ndavuga nti 'twe tuzakoresha izihe ndirimbo mu kwamamaza?' Ntangira guhanga indirimbo, icyo gihe nakoze eshatu zirimo iyi ‘Azabatsinda’, ‘Inkotanyi z’Amarere’ n’indi yitwa ngo ‘Twari dutangiye kuganya’.”
Nyuma yo kwandika amagambo yose y’iyi ndirimbo akayiha n’injyana, Musengimana yatangiye kuyigisha Itorero batangira gutyo.
Bitewe n’uko abaturage bazi isaha n’aho iri Torero ryitoreza, bituma indirimbo zabo nyinshi nabo baba bazizi ku buryo iyo bagize aho baziririmba baba bajyana.
Ngiyo impamvu yatumye hasohoka amashusho y’abaturage barimo abagize iri Torero bari bavuye mu muganda baririmba iyi ndirimbo, yaje gushyirwa ku mbuga nkoranyambaga igakundwa n’abatari bake.
Nyuma yo kubona ko iyi ndirimbo ikunzwe, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyamiyaga yiyemeje kubafasha kuyikora neza muri 'studio,' iza kujya hanze gutyo.
Bifuza kuzabyinana intsinzi na Perezida Kagame
Musengimana ahamya ko kimwe mu byo bifuza ari uko bazabyinana na Perezida Kagame intsinzi mu gihe yazongera gutorerwa kuyobora u Rwanda mu matora ategerejwe muri Nyakanga.
Ati “Icyifuzo cyacu ni uko twazabyinana intsinzi na Perezida Kagame, nubwo n’iyi ndirimbo ari iy’intsinzi ariko tuzaba dufite indi noneho tubyinane nawe twishimira intsinzi.”
Ku rundi ruhande ariko kandi Musengimana ahamya ko bitewe n’uko Itorero ryabo rigizwe n’ababyeyi b’abahinzi badafite ubushobozi, bakeneye ubufasha ku buryo ryafashwa kuva ku rwego rw’Akagali rikagera ku rwego rw’Igihugu.
Ati “Iri Torero turi abahinzi, nta kintu dufite uretse kuba twararihanze dufite ubushake, twikoshereje ingoma twicurishiriza amayogi byibuza ubu dufite ijana, ariko dukeneye inkunga y’Itorero. Urugero nk’ubu nta myenda dufite, uwaduha nk’imyenda, uwaduhamagara tukajya tugenda dusa.”






Amafoto: Ingabire Nicole


Ibitekerezo 0