Ibi aba baraperi babyemereye abanyamakuru mu kiganiro bagiranye kuri uyu wa 22 Ukuboza 2025, aho Bull Dogg yahishuye ko umwaka utaha ateganya gukorana indi album na Riderman.
Ati “Dukora ‘Icyumba cy’amategeko’ twari twavuze ko tuzakora iya kabiri, ubundi twateganyaga kuzayikora uyu mwaka ariko bitewe nuko twari duhuze umwanya ntiwaboneka cyane, ariko nahoze nganira na Riderman tuvuga ko byanze bikunze igomba gusohoka kuko iya mbere yagenze neza, turavuga ngo kuki tutabijurira tugakora n’indi ya kabiri tutirengeje undi mwaka.”
Bull Dogg yagaragaje ko abaraperi bafite gahunda yo gukora cyane ku buryo umwaka wa 2026 uzaba uwa Hip Hop.
Ni ubutumwa bwanemejwe na Riderman na we washimangiye ko bamaze kuganira ko umwaka utaha basubira muri studio bagakorana indi album.
Ati “Twakoze iriya album duteganya ko tugomba gukora indi ya kabiri, uyu mwaka umwanya watubanye muke yego, ariko umwaka utaha tukiwutangira tugomba guhita dusubura muri studio, tukayisohora tunakora igitaramo.”
Yaba Riderman, Bull Dogg, Fireman, Green P, P Fla, Danny Nanone, Logan Joe, Bruce The 1st, Young Grace, Fifi Raya na Jay C bategerejwe guhurira mu gitaramo “Icyumba cya Rap” giteganyijwe kubera muri Zaria Court ku wa 26 Ukuboza 2025.











Ibitekerezo 0