Uyu musore w’imyaka 35 abinyujije mu mashusho yifashe agashyira ku rukuta rwe rwa Instagram, yatangaje ko yamaze kwandura Coronavirus, ndetse anasaba abantu kwitwararika kuri iki cyorezo akeka ko ari nacyo cyahitanye sekuru uherutse kwitaba Imana.
Yagize ati “Mbafitiye inkuru y’agaciro yo kubamenyesha ko nasanganywe icyorezo cya COVID-19. Nagiye mpimwa kenshi kubera ko nahoraga hanze mu myigaragambyo, ntanga amafunguro, byari bikwiye kuko mfite umwana muto w’umuhungu mu rugo. Nahoraga nipimisha buri gihe ariko ubu nasanze naranduye.”
Yakomeje ati “Ngiye kubifata nk’ibintu bikomeye ndetse ngiye kwishyira mu kato mu rugo. Nzaguma mu rugo kugeza igihe nzabonera ibimenyetso by’uko nakize. Buri gihe ntabwo nigeze nkerensa iki cyorezo, ndabinginze namwe mubigenze gutyo. Ntimube nka perezida (aha yavugaga Trump).”
Trey Songz afite umwana w’umuhungu witwa Noah wavutse ku wa 20 Mata 2019, ndetse ni nawe wamuteraga amakenga buri gihe agahora yipimisha iki cyorezo.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!