Trap i Butare! Impano z’abasore biyemeje kugira uyu mujyi igicumbi cy’iyi njyana

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 23 Nzeri 2020 saa 12:13
Yasuwe :
0 0

Injyana ya Trap imaze gufata indi ntera mu Rwanda muri iki gihe cyane cyane mu rubyiruko, ubu abenshi niyo berekejeho umutima ndetse hari abamaze gutangira kuyibyaza umusaruro.

Abo twavuga muri iki gihe bagezweho cyane mu Rwanda harimo nka B Threy, Bushali Rod’B, Ish Kevin n’abandi bamaze kwigarurira imitima y’abiganjemo urubyiruko.

Mu minsi ishize ibitaramo bicyemewe iyo hari uwakoreshaga ikitarimo umwe mu bahanzi baririmba Trap , icyo cyo yabaga yacyishe kuko benshi mu rubyiruko rwo mu myaka y’ubugimbi n’ubwangavu batirirwaga bahageza akarenge.

Trap ubu yerekeje mu Mujyi wa Huye mu Ntara y’Amajyepfo. Hari abasore biyemeje gutangira kuyimenyekanisha muri iyi ntara ndetse bashaka ko haba igicumbi cyayo mu Rwanda kuko basanze hari benshi baho bayikunda.

Aba basore barimo Yankee, Dem Fiston, Igrek, Wakii, Stiffal Pacho & D-star. Kuri ubu bafashijwe na studio ikorera muri aka karere ya B-Records bakoze indirimbo aho buri wese yitaka.

Uwitwa D-star yabwiye IGIHE ati “Dushaka ko abanya-Butare biyumvamo Trap, ntabwo ari ugutandukira ngo twirengagize izindi njyana zirimo gakondo yo mu Rwanda, ariko twabonye iyi njyana nayo iri mu zigezweho, kandi yifashishwa mu gutanga ubutumwa mu buryo bworoshye.”

Akomeza avuga ko nk’uko muri uyu mujyi ari naho hari Kaminuza y’u Rwanda, bashaka kongera kugarura ibihe byigeze kuhaba mu myaka ya 2007 ubwo abahanzi batandukanye bakomeye bahigaga bakahatangirira injyana zirimo nka RnB, kandi ikaza kumenyekana cyane mu Rwanda.

Ati “Dushaka ko Butare yongera kuba igicumbi cy’umuziki ariko noneho wa Trap, dushaka ko noneho tuzajya twuzuza Auditorium, abantu baje kureba abasore bakora iyi njyana.”

Ibyo wamenya kuri aba basore:

-  Kickslayer

Amazina ye bwite ni Habimana Olivier afite imyaka 21 yavukiye i Huye aho bita i Tumba.

Mu 2017 yatangiye gutunganya indirimbo yiga muri GSOB Indatwa aho yakoraga ingoma akayumvisha bagenzi be, aza kumvisha Producer Shum-C wakoreraga muri imwe muri studio zo mu Mujyi wa Butare amwigisha cyane mu bijyanye no kurangiza indirimbo.

Ubu kickslayer akorera muri B-records Music mu Mujyi wa Butare, ni nawe wahuje aba basore muri iyi Cypher.

-  Stiffal Pacho

Yitwa Niyomugabo Patrick afite imyaka 19 y’amavuko. Nawe kimwe n’abandi bahuriye muri B-records Music bavuga ko bashaka kugarura umujyi wa Butare ku ruhando rw’umuziki nyarwanda. Yavukiye mu Mujyi wa Butare ahitwa i Tumba.

Yinjiye mu muziki mu 2017 , yakoze indirimbo nyinshi harimo niyigeze kukanyuzaho mu Mujyi wa Butare yitwa ‘Wincanga’.

-  Igrek

Amazina yiswe n’ababyeyi ni Niyigena Danny. Mu buhanzi akoresha izina rya Igrek nawe yavukiye i Tumba. Niwe muto mu bahanzi bahuriye muri iyi ndirimbo bafatanyijemo, afite imyaka 18.

Yatangiye gukunda umuziki mu 2015 aho yigaga mu mashuri yisumbuye muri Butare Catholic. Mu nzozi ze yumva azazamura izina rye ku rwego mpuzamahanga ndetse akanateza imbere umuziki nyarwanda ku ruhando mpuzamahanga.

-  Wakii

Wakii ni umuraperi wavukiye i Tumba amazina yahawe n’ababyeyi ni Prelude Romeo Kamatali. Yatangiye umuziki kera dore ko yanasohoye album ye ya mbere mu 2019

Wakii yakujije impano ye yo kuririmba abikomoye ku bo bita Abakangurambaga bari bayoboye mu muziki i Butare mu mayiruka ye akomeza umuziki we abifatanya, n’amashuri yiga mu cyiciro rusanjye.

-  D-star

Amazina yahawe n’ababyeyi ni Nkusi Diege afite imyaka 25. Yavukiye mu Mujyi wa Butare akurira muri Kenya i Nairobi. Yaje kugaruka mu Rwanda ku ivuko atangira gukuza impano ye yo kuririmba mu 2016.

- Wonder Kingz

Wonder Kingz ni itsinda ry’abasore babiri [Yankee Dem Fiston] baririmba injyana ya Trap, Pop ndetse na Reggae.

Aba bahungu batangiye kwandika ndetse no kuririmba kuva mu 2014. Bakoze indirimbo zitandukanye zirimo ‘Work and pay’, ‘Darling, ‘Ndekera’ ‘Igare’, ‘Igikweto’ n’izindi.

D Star, umwe mu basore bashaka kugira Butare umurwa wa Trap Music
Kickslayer wahurije hamwe aba basore
Stiffal Pacho umwe mu banyempano bahagurukiye rimwe bashaka kunga ubumwe ngo bateze imbere Trap muri Butare
Wakii umwe mu babimburiye aba basore mu guteza imbere Trap Music muri uyu Mujyi
Wonder Kingz abasore b'i Butare bashaka ko Trap Music itera imbere muri uyu Mujyi
Yankee na bagenzi be biyemeje gushyira hamwe bagateza imbere Trap Music muri Butare

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .